BREAKING

Amakuru

Kayitare David niwe uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi bazawuyobora, barimo Kayitare David, umaze imyaka ibiri asifura mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ukaba umukino witezwe cyane kuko ari umwe mu y’amakipe ahanganye kurusha andi mu mateka ya ruhago y’u Rwanda.

Muri iki gihe havugwa imyitwarire mibi mu basifuzi bo mu Rwanda, bamwe muri bo bakaba baherutse guhagarikwa kubera ibyemezo bibogamye byagaragaye ku mikino itandukanye.

Nubwo ari ubwa mbere Kayitare David agiye gusifura umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, asanzwe asifura imikino imwe n’imwe iri hagati ya buri kipe muri izo zombi n’andi makipe.

Kayitare David niwe uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Azafashwa na Mutuyimana Dieudonné uzaba ari umwungiriza wa mbere, Ishimwe Didier nk’umwungiriza wa kabiri, ndetse na Nizeyimana Is’haq uzaba ari umusifuzi wa kane.

Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani ifite ibirarane bibiri, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

Ku ruhande rwa FERWAFA, kugeza ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona, abasifuzi batandatu barimo Ishimwe Claude (Cucuri), Mugabo Eric, Habumugisha Emmanuel, Kwizera Olivier, Mbonigena Seraphin na Karangwa Justin bamaze guhagarikwa kubera amakosa mu misifurire.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts