BREAKING

Imikino

Juventus yasinyishije Shane Van ufite inkomoko mu Rwanda

Juventus FC yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ Ubutaliyani yasinyishije Shane Van Aarle, umukinnyi ufite inkomo mu Rwanda.

Shane Van Aarle ni umukinnyi mushya wa Juventus FC

Shane Van Aarle w’ imyaka 18 y’amavuko, ni umukinnyi ukina nka myugariro akaba yaguzwe na Juventus FC imukuye mu Buholandi mu ikipe ya FC Eindhoven.

Uyu musore uvuka ku mubyeyi umwe (Nyina) w’ umunyarwanadakazi areshya na 1,95m akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ ikipe y’abatarengeje 21 ba FC Eindhoven, ikipe yagezemo nyuma yo kunyura mu yandi makippe y’abato nka Club Brugge na Royal Excel Mouscron zo mu Bubiligi.

Shane Van Aarle areshya na 1,95m

Usibye FC Eindhoven yagezemo muri Nyakanga 2024, Shane Van Aarle kandi kuri yakiniye ikipe y’ igihugu y’ Ubuholandi y’abatarengeje 19.

Ku bijyanye no kuba yakinira u Rwanda, amategeko ya FIFA yemera ko umukinnyi wakiniye ikipe yo muri iki cyiciro cy’ay’ ibihugu aba agifite amahirwe yo kuba yahitamo gukinira ikindi gihugu mu gihe we yaba abyifuza.

Shane Van Aarle yari asanzwe ari umukinnyi wa FC Eindhoven

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts