BREAKING

ImikinoUbukerarugendoUbukungu

Jay Jay Okocha na Didier Domi bakiniye PSG bari mu Rwanda

Abakinnyi mpuzampahanga bakanyujijeho muri ruhago mu myaka yashize, Jay Jay Okocha na Didier Domi bari mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru tariki ya  6 Nyakanga 2025.

Aba bombi bakiniye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu bihe bitandukanye bakaba bari mu Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ iyi kipe na Visit Rwanda.

Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda  biteganyijwe ko bazasura Parike y’ Igihugu y’ Ibirunga ndetse n’ Inzu Ndangamurage y’ U Rwanda

Mu 2019, ni bwo Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na  Paris Saint-Germain bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Umunya-Nigeria Jay Jay Okocha yaje mu Rwanda

Binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain, abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga basura u Rwanda bakabona ibyiza bitatse igihugu  uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.

U Rwanda na PSG bifitanye amasezerano azagera muri 2028

Muri Mata uyu mwaka, U Rwanda na Paris Saint Germain bikaba byarasinye amasezero yo kongerera igihe ayari asanzwe ya Visit Rwanda, akazageza muri 2028

PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Ikirango cya Visit Rwanda mur Stade ya PSG, Parc des Princes

Jay Jay Okocha ni Umunya -Nigeria w’imyaka 51, wakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 1998 na 2002, ayitsinda ibitego 12 mu mikino 84.

Na ho mugenzi we Didier Arsène Marcel Domi, we ni Umufaransa w’imyaka 47, akaba myugariro w’iburyo, wakiniye iyi kipe inshuro ebyiri, bwa mbere hagati ya 1996 na 1998 ndetse n’ ubwa kabiri hagati ya 2001 na 2004.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts