BREAKING

GospelIyobokamana

Janvier Mwalimu, ijwi rishya mu ndirimbo z’ Imana.

Janvier Mwalimu ni umuhanzi w’indirimbo z’Imana utuye mu karere ka Rubavu, ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika. Ni umugabo wubatse, akaba yaratangiye urugendo rwe mu buhanzi mu mwaka wa 1998 ubwo yari muri Chorale Impuhwe yo mu Itorero rya ADEPR Rubavu.

Iyi chorale ikaba izwi mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Ikigeragezo kiraryana, Ibuka imihigo wahize, Njya ntangazwa n’urupfu rwa Yesu n’izindi. N’ubu Janvier aracyabarizwa muri Chorale Impuhwe, ariko kuva muri Nzeri 2024 yatangiye no gukora indirimbo ze bwite.

Umuhanzi Janvier Mwalimu

Indirimbo ye yise Wema (bishatse kuvuga Ubuntu bw’Imana) ni yo yabanje, kugeza ubu akaba amaze gusohora zirindwi zose zifite na video. Muri zo twavuga nka Tizama, Nishindane, Goligota ndetse na Wiceceka, yasohoye mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na People TV, Janvier Mwalimu yasobanuye impamvu yahisemo gukora indirimbo z’Imana. Akaba yagize ati: “Indirimbo z’Imana zitanga ihumure, zikura abantu mu bwigunge kandi Ijambo ry’Imana rirarema ndetse ritanga ubuzima.”

Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe guceceka bishobora gutuma umuntu yibuza umugisha Imana yamugeneye. Yagize ati: “Imana ishaka ko umuntu atera intambwe akayivugisha. Ishaka ko tuyibwira kugira ngo igire icyo ikora.”

Janvier Mwalimu amaze gusohora indirimbo zirindwi

Kuri ubu uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo, aho agiye guhera ku yitwa Ndugu usikate tama izajya hanze muri uku kwezi kwa Nzeri. Hari kandi n’izindi ndirimbo ari gutegura zirimo Kuna jambo niripewa na Mungu, Ikidendezi cyarabonetse ndetse na Igihe watakiye kirahagije.

Indirimbo za audio za Janvier Mwalimu zitunganywa na Producer Albert, mu gihe amashusho (video) akorwa na Director Thierry wo muri Valentine Studio.

Reba indirimbo Wiceceka ya Janvier Mwalimu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts