UB40, itsinda rts muziks rikomeye rikomika mu Bwongereza rigiye guhurira mu gitaramo na Ali Campbell, kizabera muri BK Arena ku wa 9 Kamena 2026.
Kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bari gukora ku Isi yose bamenyekanisha album “The Big Love”.
Iyi album ni yo ya mbere Ali Campbell yahereyeho ubwo yatangiraga kuririmba ku giti cye mu 1995. Iriho indirimbo nka “That Look in Your Eye”,”Let Your Yeah Be Yeah”,”Somethin’ Stupid” n’izindi nyinshi.
UB40 na Ali Campbell bamaze iminsi batangiye ibitaramo bizenguruka Isi birimo ibyo bakoreye muri Oceania kuva muri Mutarama-Gashyantare 2026.
Ni ibitaramo byanyuze mu bihugu nka
Nouvelle-Zélande, Australia mu Mijyi nka Melbourne, Sydney, Gold Coast muri Fiji no muri Samoa.

Ni ibitaramo byitezwe no kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazitabira Grenada Reggae Fest ku wa 11 Mata 2026 mu gihe ku wa 16-19 Mata 2026 bazakorera ibitaramo muri Florida.
Ku wa 3 Gicurasi 2026 bazataramira mu Mujyi wa New York, ku wa 7 Gicurasi 2026 bataramire i Cincinnati mu gihe ku wa 12 Gicurasi 2026 bazataramira i San Francisco.
Mbere yo gutaramira i Kigali, aba bahanzi bazabanza gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo aho ku wa 2 Kamena 2026 bazataramira mu Mujyi wa Cape Town, tariki 4 Kamena 2026 bataramire mu Mujyi wa Durban na ho ku wa 6-7 Kamena 2026 bataramire i Pretoria nubwo amatike y’umunsi wa mbere yamaze gushira ku isoko.
Aha bakaba ariho bazava bitabira igitaramo batumiwemo mu Mujyi wa Kigali ku wa 9 Kamena 2026.

Nyuma yo kuva i Kigali aba bahanzi bazakomereza iwabo mu Bwongereza na Irlande kuva mu Ugushyingo-Ukuboza 2026 bakazataramira mu Mijyi nka Nottingham, Glasgow, Londres (The O2), Birmingham, Manchester, Leeds, Cardiff na Brighton.

Ali Campbell ni umwe mu batangije iri tsinda mu 1978 ariko aza kurivamo mu 2008, icyakora baza kongera kwiyemeza gukorana kuva mu 2014.
Reba indirimbo Red Red Wine ya UB40 imwe mu zakanyujijeho









