BREAKING

AmakuruPolitiki

Itsinda rya nyuma ry’ Ingabo za SADC zari muri Congo ryatashye

Icyiciro cya nyuma cy’Ingabo 576 za SADC zari zimaze umwaka urenga mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatashye zinyuze mu Rwanda.

Icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje.

Bus za RITCO ni zimwe mu modoka zifashishijwe n’ izi ngabo zitaha

Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku isaha ishyira saa tatu, tariki 28 Kamena 2025, kigizwe n’imodoka zitwaye abasirikare.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts