BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Haciwe izisaga ibihumbi 109 mu mwaka ushize: Hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza 2025/26

Kuri uyu wambere tariki 1 Nzeli 2025, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, hatangijwe ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2025/26, witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’ubutabera n’abandi batandukanye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko mu mwaka ushize w’Ubucamanza wa 2024/25, inkiko z’u Rwanda zaciye imanza zisaga ibihumbi 109 mu manza zisaga ibihumbi 182 zari ziri mu nkiko.

Yatangaje ko mu manza 106.254 zinjiye mu nkiko mu mwaka ushize, 60% (63.457) zinjiye mu Nkiko z’Ibanze, naho 40% (42.797) zinjira mu Nkiko Zisumbuye, mu Rukiko rw’Ubucuruzi n’Inkiko Nkuru.

Imanza mu mizi zangana na 90.044 (85%), naho ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zikangana na 16.210 (15%).

Ni mu gije kandi mu Inkiko zose hamwe zaciye 109.192 mu 2024/25, harimo 92.880 mu mizi na 16.312 ku ifunga n’ifungura.

Madame Mukantaganzwa yagaragaje ko by’umwihariko, iyo hateranyijwe n’imanza zakemuwe mu buhuza n’ubwumvikane, umusaruro wose w’inkiko mu mwaka ushize ukaba ugera ku manza 124.204.

Domitille Mukantaganzwa, Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga

Ibirarane by’imanza biracyahari

Umuyobozi w’ Urukiko rw’ Ikirenga kandi yanagaragaje ko n’ubwo habonetse intambwe igaragara, mu manza zari mu nkiko hasigayemo izisaga 58.323 zitaburanishijwe. Muri zo, hafi 49% (26.862) zimaze hejuru y’amezi atandatu zitaraburanishwa, zibarwa nk’ibirarane.

Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byinshi biterwa n’uko benshi mu banyarwanda batarasobanukirwa umuco wo gukemura ibibazo mu bwumvikane, ahubwo bakifuza ko byose bigomba kunyura mu rubanza.

Cyakoze ku bijyanye n’ Ubuhuza n’ubwumvikane , uyu muyoozi yagaragatje na none ko hari ikigenda gihinduka ku buryo imanza zarangiye binyuze mu buhuza n’ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa mu mwaka ushize zari 15.012, zingana na 14% by’izo zinjiye mu nkiko.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minsitiri w’ Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko umubare w’imanza zicibwa binyuze mu bwunzi mu nkiko wiyongereye cyane, uva kuri 243 mu 2021 ugera kuri zirenga 3.000 mu 2024/25. Kugeza muri Kamena 2025, imanza zirenga 7.000 zari zimaze gukemurwa mu bwumvikane.

Yavuze ko Guverinoma igamije guteza imbere uyu muco, ku buryo imanza zicibwa mu buhuza zizamuka zivuye kuri 10% zikagera kuri 30% mu myaka iri imbere.

Yagize ati: “Abanyarwanda barakangurirwa gukemura ibibazo mu bwumvikane badasiragiye mu nkiko, kugira ngo habeho ubutabera bwihuse, budahenze kandi busigasira umubano mwiza.”

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique
Hatangijwe Umwaka mushya w’ Ubucamanza

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts