BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Ingabo z’ U Rwanda zahinduye bimwe mu birango byo ku mpuzankano zazo

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyakoze impinduka ku mpuzankano yacyo, aho utudarapo turiho ibendera ry’igihugu twambarwaga ku maboko twahinduriwe uko tugaragara, tuvanwa mu mabara acyeye dushyirwa mu mabara asa n’ayijimye.

Ibi byatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano ziriho utwo tudarapo dushya. RDF ntacyo iratangaza kuri izi mpinduka n’impamvu ya zo.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Itangazamakuru ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, ari uko idarapo ryo kukuboko ryari mu mabara acyeye cyane, ubu tukaba turi mu mabara yijimye.

Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka ngaka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga…Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira ’camouflage’.”

Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ U Rwanda

Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y’ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.

Major General Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’ Inkeragutabara ubwo yari I Nyagatare mu muhango wo gutaha inzu zubakiwe abaturage yari yambaye impuzankano ziriho idarapo mu mabara yijimye

Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy’ubwirinzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts