BREAKING

AmakuruPolitiki

Imyaka 31 irashize Umwamikazi Gicanda yishwe

Imyaka 31 irashize Umwamikazi wa nyuma w’ U Rwanda Rozalia Gicanda yishwe. Uyu wahoze ari umugore w’ Umwami Mutara wa III Rudahigwa yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yicirwa mu yahoze ari Perefegituraya Butare, mu ntara y’Amajyepfo.

Umwamikazi Gicanda yishwe tariki 20 Mata 1994 ahagana saa tanu z’amanywa yicwa n’ itsinda ry’ abasirikari ryari riturutse mu ishuri rya gisirikari rya ESO Butare riyobowe na Lt Pierre Bizimana ku mabwiriza ya Capt Ildephonse Nizeyimana wari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu iryo shuri.

Gicanda wibukwa ku wa 20 Mata, yabayeho ubuzima bwe ari umuntu wiyoroshya, wubaha kandi akabana na bose atarobanuye.

Imyaka 31 irashize Umwamikazi Rosalia Gicanda yishwe

Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959.

Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, icyo gihe Gicanda wari utuye I Nyanza mu Rukari, yakuweyo ajya gutura mu mujyi wa Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ku bahazi ni ku I Taba imbere y’ahubatse stade mpuzamahanga ya Huye ubu. Aha akaba ari ho naho yakuwe ajya kwicwa .

Gicanda wari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika, yabayeho mu buzima bworoheje mu Mujyi wa Huye, abana n’umubyeyi we n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Umwamikazi wa nyuma w’ U Rwanda Rosalia Gicanda

Ubwo Jenoside yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Tariki 17 Mata, Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Icyo gihe Umwamikazi Rosalie Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko na we agiye kwicwa n’umuryango we.

Tariki 20 Mata ahagana Saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’umwamikazi Gicanda ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana babajyana y’ inyuma y’ingoro y’inzu ndangamurage barabarasa, barabica.

Mu rugo kwa Gicanda hari hasigaye umubyeyi we wari ufite imyaka 80 n’undi mukobwa wo kumwitaho.

Ku gicamunsi abasirikare bagarutse muri urwo rugo gusahura, hashize iminsi ibiri baragaruka bica n’ umubyeyi we.

Hari umupadiri wasabye ko umubiri wa Gicanda washyingurwa mu cyubahiro, maze uwari Burugumesitiri aho, Kanyabashi yohereza abagororwa bo kuwujyana bawushyingura hafi y’urugo rwe.

Urwibutso rwa Perezida Paul Kagame ku Umwamikazi Gicanda

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’ ikinyamakuru Jeune Afrique ku mateka ye, Umukuru w’ igihugu yavuze uburyo Umwamikazi Gicanda yabafashije kurokoka we n’ umuryango we n’ uko batangiye inzira y’ ubuhunzi ari umwana.

Ni ubuhamya bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena 2017, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Ali Bongo Ondimba wari Perezida wa Gabon icyo ihe, Umwami Mohammed VI wa Maroc ndetse n’ uwari Perezida wa Guinee, Alpha Condé.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, ubwo yari afite imyaka ine, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi Abatutsi. Icyo gihe umubyeyi we Asteria Rutagambwa yatangiye kumutegura ngo bahunge.

Hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Rosalie Gicanda yari amusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.

Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, gihita cyirara mu byo bari batunze.

Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara aho na bwo ubwicanyi bwabasanze bagahungira muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM ku wa 01 Mata 2024, Perezida Kagame yavuze ko no mu gihe bari muri Uganda, yajyaga agaruka gusura u Rwanda, ndetse akajya no gusura Umwamikazi Rosalie Gicanda wari ukiba i Butare.

Kwibuka Umwamikazi Gicanda bibaye ku nshuro ya 31, mu gihe Brig Gen Gakwerere uri mu bashinjwa urupfu rwe aherutse gutabwa muri yombi.

Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13 baherutse gushyikirizwa u Rwanda n’umutwe wa M23 nyuma y’uko bafatiwe mu mirwano yaganishije ku ifatwa rya Goma.

Briadier General Gakwerere umwe mu bashinjwa urupfu rw’ Umwamikazi Gicanda aherutse gushyikirizwa u Rwanda M23

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts