BREAKING

Iyobokamana

Imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe igeze ku musozo

Imirimo yo kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro ahazwi nko Kwa Yezu Nyirimpuhwe giherereye muri Paruwasi Gatolika ya Ruhango, Diyosezi ya Kabgayi, igiye kurangira.
Iyi mirimo yatangiye nyuma y’uko muri Gicurasi 2025 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruhagaritse by’agateganyo amasengesho ngarukakwezi yahaberaga, kubera ko hari ibitarujujwe mu byasabwaga kugira ngo ahasengerwa harusheho kuba heza kandi hatekanye.
Mu byo RGB yasabye harimo kubaka ibikorwaremezo byorohereza abakiristu, inzira z’abanyamaguru n’ibinyabiziga, ubwiherero buhagije, hamwe n’ahantu hatuje hagenewe abanyantege nke bashobora gukurikiranira isengesho mu mutuzo.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhango, Ngendahayo Tumaini Dominique, yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byinshi byamaze gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Imirimo yo kwagura no kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro igeze ku musozo. Twubatse ubwiherero bushya 60 n’ubwogero, umuhanda wa metero zirenga 500, parikingi nini n’ubusitani burimo ibiti bitandukanye kugira ngo abahasengera babe mu mwuka mwiza.”
Yongeyeho ko hagiye gushyirwamo écrans géants zizafasha abanyantege nke bakurikiranira amasengesho muri Kiliziya ya Paruwasi, ndetse n’amakamera yo gucunga umutekano mu rwego rwo kongera ituze ry’abasenga.
Imirimo yo kuvugurura Ikibaya cy’Amahoro yatangiye ku wa 7 Nyakanga 2025, biteganyijwe ko izarangira mu ntangiriro za Ukuboza. Nyuma yaho, RGB izasuzuma niba ibisabwa byujujwe kugira ngo amasengesho ngarukakwezi asubukure.
Ikibaya cy’Amahoro cyatangiye kwakira abaza gusenga mu 1991, ubu kikaba kimwe mu by’ingenzi by’ubukerarugendo nyobokamana mu Rwanda, aho buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi hateranira abarenga ibihumbi 100 baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts