Koperative z’Imirenge SACCO zo mu turere turindwi turimo utwo muri Kigali twose na kamwe muri buri ntara, imaze guhuzwa ku rwego rw’utwo turere mu rugendo rwo kugira SACCO zose banki imwe.
Guhuza izo koperative zo kubitsa no kugurizanya zo mu turere turindwi ni igice cy’igerageza ry’iyo gahunda aho nyuma bizakorwa no mu turere twose dusigaye.
Iyo ni intambwe ya kabiri mu rugendo rwo guhuza Imirenge SACCO yose ikaba banki imwe izaba yitwa ‘Cooperative Bank’ kuko izo koperative zose zabanje gushyirwamo ikoranabuhanga risimbura amafishi y’abanyamuryango bazo.
Izo koperative zamaze guhuzwa ku rwego rw’uturere ziba ikigo cy’imari kimwe ku karere noneho izindi ziba amashami yacyo aho abanyamuryango bazo bashobora kwaka serivisi ku ribegereye bidasabye kujya muri SACCO babikijemo nk’uko byagendaga mbere.
Igerageza ry’iyo gahukda yo guhuza Imirenge SACCO ku rwego rw’uturere ryasorejwe ku guhuza izo muri Nyamagabe zigera kuri 17 zibyara imwe ku rwego rw’ako karere yitwa Ishema SACCO Nyamagabe.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki 30 Kamena 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Ishema SACCO Nyamagabe, Zabanyinshi Jean Baptiste, yabwiye itangazamakuru ko hari inyungu zitandukanye zatangiranye n’izo koperative nyuma yo kwihuza.
Ati “Abanyamuryango bacu bagiye koroherwa no kubona serivisi kuko ikoranabuhanga twakoreshaga ryahujwe ubu umunyamuryango ashobora kuva mu murenge uwo ari wo wose akajya mu wundi akabikuza.”
“Nk’abacuruzi bakorera mu mirenge y’icyaro bazajya baza hano i Nyamagabe mu mujyi baje kurangura babikurize hano.”
Yagaragaje kandi ko kubera guhuza imbaraga kw’izo koperative, ubu inguzanyo zatangwaga na koperative imwe imwe ukwayo zazamuwe.
Ati “Inguzanyo zatangwaga n’ishami rimwe ziyongeye zigera kuri miliyoni 65 Frw mu gihe Umurenge SACCO umwe watangaga inguzanyo y’amafaranga menshi yari miliyoni 15 Frw ndetse n’inyungu ku nguzanyo izamanuka ibe nto”.
Zabanyinshi yongeyeho ko inyungu ku bwizigame zahabwaga abanyamuryango b’izo koperative zihuje zizongerwa ndetse bazajya banakoresha ikoranabuhanga rya ‘push and pull’ rifasha guhuza konti na telefone ku buryo bazajya babikuza bakoresheje telefone zigendanwa.
Guhuza koperative z’imirenge SACCO ni gahunda ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) aho biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira Imirenge SACCO yose mu gihugu ihujwe ku rwego rwa buri karere.
Kugeza ubu hamaze guhuzwa koperative z’Imirenge SACCO ku rwego rw’uturere two mu Mujyi wa Kigali twose ndetse n’izo muri Rwamagana, Gicumbi, Rubavu na Nyamagabe.
BNR igaragaza ko nyuma hazakurikiraho guhuriza hamwe izo koperative zikaba banki imwe noneho serivisi zazo zijye zicungwa nk’iz’ibindi bigo by’imari binini
Imirenge SACCO yatangijwe mu mwaka wa 2008 na Leta hagaminwe kwegereza abaturage ibigo by’ imali bibafasha kwizigamira kandi babonamo inguzanyo mu buryo bworoshye ndetse no ku nyungu ntoya.