Kuri uyu wambere hateranye inama yigaga ku kibazo cy’ imvururu zatumye umukino wahuzaga Bugesera FC na Rayons Sport kuwa gatandatu ushize uhagarikwa utarangiye.
Mu nama ya komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yateranye kuri yu wambere tariki 19 Gicurasi 2025, imaze gusuzuma raporo ya komisiyo y’abasifuzi ndetse na rapporo ya komisiyo y’ umutekano,iyi komisiyo yanzuye ko uyu mukino uzasubukurwa.
Mu myanzuro yashyizwe hanze ni iyi komisiyo harimo ko uyu mukino uzasubukurwa kuri uyu wagatatu tariki 21 Werurwe 2025, ukazahera ku munora wa 57’ wahagarikiweho.

Ikindi akaba ari uko amakipe yombi azakina nta bafana afite ku kibuga usibye abagize komite nyobozi zayo gusa.
Iyi komisiyo kandi yamenyesheje ikipe ya Rayons Sport ko no ku yindi mikino isigaye ngo shampiyona y’ uyu mwaka irangire, iyi kipe yambara uburur n’umweru inazwi ho kugira abafana benshi kuruta izindi, izayikina nta mufana ifite ku kibuga.
Ubwo umukino wari wahuje aya makipe yombi wahagarikwaga kuri uyu wagatandatu kuri stade ya Bugesera, byari ibitego bibiri bya Bugesera FC ku busa bwa Rayons Sport.

Kugeza ubu Rayons Sport ikaba ari iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 59. Ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona y’ uyu mwaka irangire.
Ku rundi ruhande Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 31. Gutsinda uyu mukino bikaba byayifasha kugumya kuva mu murongo utukura w’amakipe ashobora kumanuka.
Ni mu gihe kugeza ubu Bugesera FC inganya amanota na Musanze,ya 13, ikarusha inota rimwe Muhazi United ya 14. Ni mu gihe kandi amakipe abiri ya nyuma ari Vison FC ifite 20 n’ Amagaju FC afite 30 muri shampiyona igizwe n’amakipe 16, aho abiri ya nyuma ari yo amanuka.









