BREAKING

Ubutabera

ILPD na H-I Lex Partners mu bufatanye bwo guteza imbere amategeko n’ itangazamakuru mu Rwanda

Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Abanyamategeko H-I Lex Partners, agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi ku mategeko agenga itangazamakuru, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ku wa 11 Ugushyingo 2025 ku cyicaro gikuru cya ILPD giherereye i Nyanza, agamije gufasha mu gutegura amahugurwa, gukora ubushakashatsi no kongera ubushobozi ku bacamanza, abashinjacyaha, abagenzacyaha, abunganira abantu mu nkiko ndetse n’abanyamakuru, kugira ngo umwuga w’itangazamakuru ukorwe kinyamwuga kandi ushingiye ku mategeko.


Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko abanyamakuru b’iki gihe bagomba kumenya amategeko abarengera n’ayo bagenderaho mu kazi, kuko kutayamenya bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Itangazamakuru ubwaryo ni ishoramari, ariko risaba ubumenyi n’ubunyangamugayo kugira ngo ridahinduka intandaro y’ibibazo. Dushaka itangazamakuru rihuje n’icyerekezo cy’igihugu, rishingiye ku bumenyi n’amategeko.”

Karimunda Muyoboke Aimé, Umuyobozi mukuru wa ILDP

Ku ruhande rwa H-I Lex Partners, Umuyobozi wayo Habinshuti Norbert, yavuze ko gukorana na ILPD ari amahitamo meza kuko ari ishuri rifite ubunararibonye mu gutyaza ubumenyi no gutanga amahugurwa.
Ati: “Ubumenyi ku mategeko y’itangazamakuru burakenewe ku mpande zose, si ku banyamakuru gusa. Tugamije kuzamura uru rwego kugira ngo ibibazo birimo bigende bikemuka, kandi iyi ni intangiriro nziza y’urugendo rushya.”

Habinshuti Norbert, Umuyobozi mukuru wa H.I Lex Partners

Na ho Me Ibambe Jean Paul, umwe mu bashinze H-I Lex Partners, yavuze ko aya masezerano azafasha mu guhugura abanyamakuru n’abanyamategeko ku bijyanye n’amategeko y’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Yagize ati: “Mu myigishirize isanzwe mu Rwanda, amategeko y’itangazamakuru ntayahabwa umwanya uhagije, kandi muri iki gihe buri wese ashobora kuba umunyamakuru kubera ikoranabuhanga. Tugomba rero kubaka ubumenyi buzafasha gukemura ibibazo bishobora kuvuka, no kongera ubushobozi ku bakora mu nzego z’ubutabera.”

Uturutse i bumoso, ni Me Me Ibambe Jean Paul na Habinshuti Norbert ba H-I Lex Partners

ILPD yashinzwe mu 2008, ifite intego yo guteza imbere imyigire n’ubumenyi mu rwego rw’ubucamanza n’amategeko mu Rwanda.
Na ho H-I Lex Partners ni ikigo cy’Abanyamategeko gikorera i Kigali, kizobereye mu mategeko y’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gikorana n’inzego zitandukanye mu guhuza uburezi, ubushakashatsi n’imikoranire y’amategeko.


Aya masezerano yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka itangazamakuru rifite ireme, rifite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora kinyamwuga kandi ryubahiriza amategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts