Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ifatanyije n’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), yatangiye guhugura abagize sosiyete sivile batanga ubufasha mu by’amategeko ku gufasha abaturage gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Byagarutsweho ku wa 15 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi itanu ku gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yateguriwe abagize sosiyete sivile bo mu miryango 60 batanga ubufasha mu by’amategeko, yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ifatanyije na ILPD.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Kwegereza Ubutabera Abaturage muri MINIJUST, Gahongayire Miriam, yavuze ko aya mahugurwa yatumiwemo abantu bo muri sosiyete sivile batanga ubufasha mu by’amategeko, hagambiriwe ku kubahugura ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kugira ngo babitoze n’abaturage kuko bahura nabo kenshi.
Ati ‘‘Bahura n’abaturage umunsi ku wundi, ibyo bazakura mu mahugurwa bizafasha cyane kuko bizatuma imanza zigabanyuka bitewe n’uko bazajya babanza kugerageza guhuza abafitanye ibibazo, kandi twizeye ko tekinike zikoreshwamo nibazihugurwamo neza twizeye ko bizatanga umusaruro.’’

Yanasobanuye ko bagiye no guhugurwa kuri sisitemu y’ikoranabunga yitwa MIS-Gana ubutabera, yakoreshwaga n’abakozi ba MAJ, aho bizeye iyi miryango na yo nitangira gukoresha ubu buryo, bizajya bituma habaho gusangira amakuru yabyo bose guhera hasi kugera muri Minisiteri.
Ati ‘‘Hazajya habaho gusangira amakuru nanjye aho nicaye mu biro i Kigali mbibone. Uwagejeje ikibazo mu muryango runaka utari uwa Leta bakamufasha yenda ntanyurwe, nazajya akomereza ahandi nko kuri MAJ n’ahandi tuzajya dushyira izina rye muri sisitemu, noneho tumenye aho bari bageze bamufasha, bityo bizafashe kugabanya imanza mu nkiko no guhora abantu bahangana n’ibibazo bimwe byanatwaraga umwanya munini.’’
Yongeyeho ko iyo ibibazo bikemutse mu bwumvikane bituma abantu bakomeza kubana neza mu mahoro bitandukanye n’iyo bakijijwe n’inkiko, ari na ho bahera babwita ‘ubutabera nsanasano’.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ku butabera butisunga inkiko, ariko ko bisaba ko n’abaturage babyumva.
Ati ‘‘Ubu butabera tubwita ‘ubutabera nsanasano’. Kugira ngo bwumvikane neza birasaba ko n’abaturage babyumva, bakareka kujya bumva bahora baburana urwa ndanze, byo kwanga agasuzuguro, aho umuntu agurisha ikimasa ari kuburana inkoko. Dufatanye tubice mu bantu nk’abafatanyabikorwa, kandi mwe mugera kuri benshi ni mwe MINIJUST ikeneye.’’

Imibare yerekana ko imanza zarangiye binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa mu 2024/2025 zingana na 11.846 bigaragaza inyongera ya 20% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Hari n’izindi manza zarangirijwe mu nama Ntegurarubanza, habayeho ubwumvikane hagati y’ababuranyi zirenga 1600, mu gihe izakemuwe n’ubuhuza ziyongereyeho 32% zigera kuri 3.166.









