BREAKING

Imikino

Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Algeria

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yahagarutse i Kigali yerekeza i Alger muri Algeria aho afitanye imikino ibiri ya gicuti n’ ikipe y’ icyo gihugu.

Amavubi yahagurutse ku kibuga cy’ indege i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wagatanu tariki ya 31 Gicurasi 2025, hakaba hahagurutse abakinnyi 15 biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda n’abatoza.

Umunyezamu NtwariFiacre na Rutahizamu Nshuti Innocent

Ni urugendo bagomba gukora banyuze i Doha muri Qatar, bakagera mu mujyi wa Alger saa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu. Muri uyu mujyi ni ho bahaguruka berekeza mu mujyi wa Constantine hazakinirwa umukino wa mbere.

Amavubi ayobowe n’Umutoza Adel Amrouche, yagiye mu rwego rwo kwitegura imikino yo muri Nzeri 2025. Iyi izayihuza na Nigeria na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Umukino ubanza uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025. Aha Ikipe y’Igihugu ya Algeria izifashisha abakinnyi bose bayo.

Djihad Bizimana, Captain w’ Amavubi

Mu mukino wa kabiri uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki ya 9 Kamena, Algeria irateganya kuzakoresha abakinnyi bakina imbere mu gihugu bonyine, kugira ngo yitegure irushanwa rya CHAN 2025 riteganyijwe muri Kanama 2025.

U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri ku mwanya wa kabiri n’ amanota umunani, rukaba ruyanganya na Bennin, ni mu gihe Afurika y’ epfo ari yo iyoboye n’amanota 13. Andi makipe asangiye n’Amavubi iri tsinda akaba ari Nigeria ndetse na Lesotho.

Uturutse i bumoso ni Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude na Niyigena Clement bose bakinira APR
Ishimwe Pierre , Umunyezamu wa APR FC
Omborenga Fitina na Mutsinzi Ange
Omborenga Fitina

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts