Dr Nicodème Hakizimana yamuritse igitabo gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, kigaruka ku mibereho ya muntu n’ubusabane n’Imana.
Iki gitabo kigaruka ku kwizera kugendana n’ibikorwa, yamuritse ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, kikaba cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda muri ibi birori byitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro byabereye muri HillTop Hotel i Remera .
Aganira n’Itangazamakuru ubwo yasobanuraga ibigendanye n’uko yanditse iki gitabo, uyu mwanditsi avuga ko yagendeye ku mpamvu eshatu zirimo ivugabutumwa rirambye, kwigisha abavugabutumwa no gufasha Abakristo kwigira Ijambo ry’Imana mu ngo zabo.
Yagize ati: “Ivugabutumwa ryanditse riraramba; umuntu arapfa ariko inyandiko zigakomeza kubaho ibinyejana n’ibinyejana. Iki gitabo kizakomeza kuvuga ubutumwa n’igihe ntazaba nkiri ku isi.”
Asobanura ko iki gitabo yacyandikiye abavugabutumwa nk’abahawe umukoro wo kwigisha benshi ubutumwa bwiza, kandi ko bakwiriye kuba bafite umutsima w’Ijambo ry’Imana n’uw’ubugingo.
Ati: “Iki gitabo ni ingenzi ku bavugabutumwa bose, kuko kizabafasha gusobanukirwa ingingo nyinshi z’Ijambo ry’Imana no kubona ibyo bajya kubwira abantu b’Imana.”
Dr Hakizimana akomeza avuga ko yizera ko Abakristo bazasoma iki gitabo bazasubizwamo imbaraga, kandi abakoraga ibidatunganye bakabireka burundu.
Dr. Hakizimana avuga ko hari Abakristo benshi batazi neza iby’ubwami bw’Imana, aho usanga bamwe batekereza ko kuba barabatijwe, barakomejwe, kuba bazi gusirimbira mu rusengero bihagije.
Ati: “Iyo kwizera kwawe kugarukira gusa ku magambo utagira ibikorwa, ubwo bu-Kristo buba bupfuye.”
Mu gukomeza gusobanura iyandikwa ry’iki gitabo kandi yagiye anatanga ingero zirushaho gusobanura ibikubiye muri iki gitabo aho yatanze urugero rw’umusaza wari ufite amafaranga menshi, aza gusabwa kuyajyana muri banki ariko arinangira; nyuma inoti z’icyo gihugu zirahindurwa, maze asigarana amafaranga yamaze gutakaza agaciro.
Ati: “Abakristo benshi rero bagira kwizera gusa nk’uk’wo musaza, bagira kwizera kwataye agaciro, kugarukira ku magambo; kwizera gupfuye ni nk’amafaranga yataye agaciro.”
Uyu mwanditsi yavuze kandi ko : “Iki gitabo kigenewe Abakristo bo mu matorero yose, Abanyarwanda, ndetse n’abantu bo hanze y’u Rwanda.”
Dr. Hakizimana yavuze ko kwizera kugomba kugendana n’ibikorwa, kandi ko Imana idakunda abakristo bakennye b’abanebwe, bakwiriye kwita ku murimo, kuko ingaruka z’ubunebwe ari ubutindi.












