BREAKING

Amakuru

Igikomangoma Mukabayojo, umwana wa Yuhi V Musinga, yashyinguwe i Rusororo

Igikomangoma Spéciose Bideri Mukabayojo, umwana w’ Umwami Yuhi V Musinga wayoboye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabimburiwe n’ igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera, cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba. Ni Misa yahurije hamwe inshuti, abavandimwe ndetse n’abakomoka ku muryango w’abami b’u Rwanda bari baje kumuha icyubahiro bwa nyuma.

Spéciose Bideri Mukabayojo yitabye Imana ku wa 27 Ukwakira 2025, afite imyaka 93, aguye muri Kenya mu Bitaro bya Mater i Nairobi aho yari asanzwe yivuriza, ndetse akaba ari na ho yari atuye kuva mu myaka myinshi ishize. Yari kandi umwana wa nyuma wari usigaye mu bana b’Umwami Yuhi V Musinga.

Musenyeri Filipo Rukamba ni we watuye igitambo cya Misa cyo kumuherekeza

Mu muhango wo kumuherekeza, Mukabayojo yashyinguwe hamwe n’umugabo we Bideri Benoit, witabye Imana mu 1996, ndetse n’umubyeyi we Mujawingoma Agnes, witabye Imana mu 1998. Aba bombi bari barashyinguwe muri Kenya, ariko umuryango wafashe icyemezo ko bashyingurwa bose mu Rwanda, kandi hamwe kugira ngo baherere hamwe mu gihugu bakomokamo.

Abitabiriye umuhango batangaje ko bashimye icyemezo cy’umuryango cyo kugarura mu Rwanda aba bagize umuryango w’i Bwami, bavuga ko ari uburyo bwo guhesha agaciro amateka n’umuco w’igihugu, no gusiga umurage uhamye ku bo mu muryango n’ abanyarwanda muri rusange.

Igikomangoma Mukabayojo yashyinguranywe n’ umugabo we Bideri Benoit ndetse n’ umubyeyi we Mujawingoma Agnes

Muri uyu muhango wo gushyingura, hagarutswe ku buzima bwa Mukabayojo, umubyeyi wubashye abantu bose bamumenye ubugwaneza yagiraga ndetse n’urukundo yakundaga igihugu cye nubwo yabaye mu mahanga igihe kirekire.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts