BREAKING

Imikino

FERWAFA na MINISPORT bavuze ku mvururu zo ku mukino wa Bugesera na Rayons

Nyuma y’ umukino waraye ubaye hagati ya Bugesera FC na Rayons Sport hakavuka imvururu zanatumye uhagarikwa utarangiye, inzego zitandukanye zagize icyo zibivugaho.

Bugesera FC yari yakiriye Rayons Sport mu mukino wo kwishyura w’ umunsi wa 28 wa Shampiyona y’ u Rwanda. Ni umukino wabereye kuri Stade y’ akarere ka Bugesera kuri uyu wagatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 guhera I saa cyenda z’amanywa.

Mu gihe Shampiyona yaburaga iminsi itatu y’ imikino ngo irangire, uyu mukino warimo ihangana rikomeye, dore ko Rayons Sport yaje gukina iri ku mwanya wa mbere  ku rutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 59 aho yarushaga APR FC ya kabiri inota rimwe gusa.  Ku rundi ruhande, Bugesera nayo yaje muri uyu mukino ari imwe mu makipe ari mu murongo utukura, afite ibyago byinshi byo kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri. Ibyatumaga urushaho kuba umukino ukomeye

Habaye imvururu mu mukino wabaye hagati ya Rayons na Bugesera

Impaka zari zabanje kuba zose na mbere y’ uko n’umunsi nyiri izina w’ umukino ugera aho abafana ba Rayons Sport bari bafite impungenge z’ uko bashobora kwibirwa mu mukino w’ I Bugeresera biturtse kukubogama kw’ abasifuzi.

Ibi byageze aho ubuyobozi bwa Rayons Sport bwandikira ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA rusaba ko uyu mukino wazasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga.

Gusa ni ubusabe butagize icyo butanga kuko FERWAFA yasubije ibasaba kwizera ko nk’ ibisanzwe izashyiraho abasifuzi bizewe kandi ko atari ikipe igena uko abasifuzi batoranywa ku mukino runaka.

Kera kabaye umukino warabaye ndetse amakipe yombi awinjiramo kare rwose, ihaganga riri hejuru ariko abafana ba Rayons bari benshi ku kibuga bakajya batera hejuru bagaragaza ko batari kwishimira imisifurire muri uyu mukino.

Ni umukino warimo ishyaka rikomeye

Ku munota 15 Bugesera yabonye igitego gitsinzwe na Farouk Seentongo. Amakipe yombi akaba  yagiye mu kiruhuko ariko bihagaze, Bugesera 1-0 Rayons Sport

Mu gice cya kabiri ku munota wa 52 Bugesera yahawe Penaliti itarumvikanyweho n’ abari muri Stade, aba Rayons bavuga ko bibwe. Ibi kandi byari nyuma y’ uko Birimahire Abeddy, rutahizamu wa Rayons Sport aguye mu rubuga rw’ amahina rwa Bugesera umusifuzi akagaragaza ko nta kosa ribaye mu gihe aba Rayons bo bavugaga ko ari penaliti, ko umukinnyi wabo yagushijwe.

Nyuma y’ impaka ndende mu kibuga penaliti ya Bugesera yatewe ndetse yinjizwa neza na Umar Abba wa Bugesera.

Ariko guhera ubwo abafana ba Rayons batangira kuvugira hejuru ko bari kwibwa, kugeza ubwo bamwe muri bo batangiye gutera amabuye mu kibuga. Umukino ntiwongeye gukomeza kubera izo mvururu kugeza hashize iminota 15, ubwo komiseri w’ umukino afatanyije n’abasifuzi bemezaga ko uhagarikwa utarangiye bitewe n’ umutekano muke wari ku kibuga.

Ni imvururu bamwe bagiriyemo ibibazo bashyikirizwa abaganga

Nyuma y’ izi mvururu, FERWAFA ikaba yasohoye itangazo igaya imyitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ndetse itangaza ko bidatinze iza gutangaza umwanzuro wafashwe kuri ibi byose byabaye kuri uyu mukino.

Ku rundi ruhande, abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire na we yatangaje ko Minisiteri ayoboye yibutsa abantu ko imvururu mu bikorwa bya Siporo zibujijwe ndetse ko ibijyanye n’abafite ingingimira ku migendekere y’ umukino hari inzego zibishinzwe ziteganywa n’amategeko zigomba kubikurikirana.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayons Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Minisitiri Mukazayire yakomeje ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo. Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

Rayons Sport nayo kandi yasohoye  itangazo ivuga ku byabaye aho ubuyobozi bwayo bugira bwagize buti: “Ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, gukina mu mucyo no kubahana.”

Ni itangazo rikomeza riti: “Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports burashimangira ubushake bwo gukorana n’inzego zibishinzwe zirimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bireba, mu gushakira hamwe ibisubizo byubaka Siporo.”

Rayons Sport ikaba yakomeje isaba ko hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ko ibisa n’ibyabaye byongera kubaho.

Iyi kipe kandi mu itangazo ryayo yijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru uzira amakemwa, ushingiye ku mucyo, ubufatanye n’iterambere rirambye.”

Ku rundi ruhande ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Bwana Gahigi, Perezida wa Bugesera FC yavuze ko ku ruhande rwabo bashima imisifurire yaranze uyu mukino, ahubwo ko bagaya abafana na Rayons bari bishyizemo ko bari bwibwe na mbere y’ umukino.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts