Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rusizi buratangaza ko imirimo yo ku mupaka wa Rusizi II ya kabiri ku gice cy’ U Rwanda igiye kwimurirwa mu nyubako nshya..
Ni inzu izajya iitangirwamo service z’abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka uhuza U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba biteganyijwe ko izuzura mu gihe kitarenze iminsi 45.
Aganira n’ itangazamakuru, Bwana Phanuel Sindayigaya, umuyobozi w’ w’Akarere ka Rusizi yavuze ko mu byo barimo gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo harimo n’ibikorwaremezo by’umwihariko ibikorwa byoroshya ubuhahirane hagati y’ u Rwanda na Congo.
Mayor Sindayigaya, yagize ati “Mu mishinga yatangiye harimo icyambu cya Rusizi bigaragara ko kizadufasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu binyuze mu kiyaga cya Kivu. Umushinga wa kabiri ni uriya mupaka wa Rusizi ya kabiri na wo ugiye kuzura mu minsi 45. Mu minsi ishize twari twahasuye uzaba utangiye gukora”.

Biteganyijwe ko serivisi zizatangirwa muri izi nyubako nshya ari izisanzwe zitangirwa mu nyubako zikuze ziri kuri uyu mupaka. Muri zo harimo ibijyanye n’imisoro n’amahoro, Polisi y’igihugu, no kwakira abinjira n’abasohoka.
Bimwe m byihariye biba kuri uyu mupaka wa Rusizi, akaba ri inzira yihariye yagenewe amatungo, dore ko uyu mupaka ari ari hamwe mu hanyuzwa inka nyinshi zigurishwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziva mu Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi uyu mupaka wa Rusizi ya kabiri uzarangira utwaye agera kuri miliyari umunani z’ amafaranga y’ U Rwanda.
Uyu mupaka wa Rusizi II ni umwe mu ihuza U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irangwaho urujya n’ uruza rwinshi rw’abantu. Bamwe mu bawukoresha umunsi ku munsi akaba ari abagore bagera ku bihumbi bitatu, bagize amakoperative 96 acuruza imboga hagati y’ ibihugu byombi.