BREAKING

Imikino

Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye umukino w’ishiraniro hagati y’Amavubi na Nigeria

Ni umukino wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hagati y’Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigeria, ugiye kubera muri Stade Amahoro i Remera, kuri uyu munsi wa Gatanu

U Rwanda ni urwa kabiri mu Itsinda C n’amanota arindwi, rurushwa inota rimwe na Benin ya mbere mu gihe Nigeria inganya amanota atatu na Zimbabwe ya nyuma Umukino uratangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Abanyarwanda bitabiriye umukino ni benshi

Kuva saa Sita z’amanywa, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwerekeza kuri Stade Amahoro aho u Rwanda rukinira na Nigeria.Ni umukino bari banyotewe nyuma y’amezi atatu Ikipe y’Igihugu idakina.

Kugeza ubu, igice cyo hejuru cya Stade Amahoro kiri hafi kuzura.Abanya-Kigali bafashijwe kugera kuri Stade Amahoro. Mu rwego rwo korohereza abatuye Umujyi wa Kigali kuza gushyigikira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imbere ya Nigeria, hari abafatanyabikorwa baguze amatike ndetse hari n’imodoka zateganyijwe ngo zifashe abaturage kugera kuri Stade Amahoro.

Umukino w’u Rwanda na Nigeria ni imbonekarimweU Rwanda ruri ku mwanya wa 129 ku Isi mu gihe Nigeria ari iya 44. Kuba iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, kimaze kwegukana Igikombe cya Afurika inshuro 3, kiri kuri uwo mwanya, bituma ari gake gihura n’Amavubi y’u Rwanda mu marushanwa atandukanye.Kuva mu 2004, ibihugu byombi bimaze guhura inshuro 7 gusa mu marushanwa atandukanye arimo na CHAN.U Rwanda rwabonye intsinzi imwe, mu mukino uheruka guhuza ibihugu byombi mu Ugushyingo 2024 muri yo Nigeria yatsinze u Rwanda inshuro ebyiri harimo umukino wa mbere wahuje ibihugu byombi mu 2004, ku bitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino birafasha u Rwanda gusubirana umwanya wa mbere mu Itsinda C, aho Benin yawugiyeho ku wa Kane nyuma yo kunganya na Zimbabwe ibitego 2-2.

Umukino uheruka guhuza ibihugu byombi mu Ugushyingo, hashakwa itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu gihe i Kigali, muri Nzeri, ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busa.

Hejuru y’ibyo, Nigeria ifite amanota atatu gusa mu mikino ine imaze gukina muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyamara ari igihugu gihora ku gitutu cyo gukina iryo rushanwa kitagiyemo mu 2022.

Mu gihe habura amasaha abiri ngo u Rwanda rwakire Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, morale ni yose mu bafana bamaze kugera muri Stade Amahoro, aho bari gususurutswa n’abadj batandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts