BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbukungu

Ibiciro mu ku isoko byazamutseho 7,1% mu Ukwakira 2025 – NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu kwezi kwa Ukwakira 2025, ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 7,1% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2024.

Mu kwezi kwa Nzeri 2025, iri zamuka ryari kuri 7,3%, bivuze ko ubukana bw’izamuka ry’ibiciro ryagabanutseho gato.

NISR ivuga ko izamuka ry’ibiciro muri Ukwakira ryatewe ahanini n’iyongera ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,6%.

Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 16%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byazamutseho 71,3%.

Ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5%, naho iby’amafunguro n’icumbi bikazamukaho 19,1%.

Ugereranyije Ukwakira 2025 na Ukwakira 2024, ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 9%.

Naho ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byazamutseho 1,3%, bitewe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,1%.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts