BREAKING

Imikino

Ibiciro byo kureba Imikino y’igikombe cy’Intwari byashyizwe hanze

Iri Shyirahamwe ryatangaje ko ibiciro byo kureba imikino ya ½ y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, ahasigaye hose hagizwe 2000 Frw, ahatwikiriye hagizwe 5000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro hagizwe 10,000 Frw na 30,000 Frw.

Police FC na Rayon Sports ni zo zizabimburira izindi Saa Cyenda z’amanywa mu gihe bucyeye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama Saa Cyenda z’amanywa, APR FC izaba ikina na AS Kigali.

Izizasezerera izindi, ni zo zizahita zihurira ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 1 Gashyantare Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts