BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamutse

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 170 Frw, igera kuri 1803 Frw ivuye ku 1633 Frw.

RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze kuri 1757 Frw kivuye ku 1647 Frw. Ibi biciro bikaba bitangirana n’ uyu wagatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025

Uru rwego kandi rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe.

RURA kandi yashimangiye ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije, kandi irakomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.

Itangazo rya RURA

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts