BREAKING

Amakuru

Hulk Hogan wamamaye muri Sinema na Catch yitabye Imana

Icyamamare Terry Bollea wamamaye nka Hulk Hogan mu Mikino Njyarugamba ya ’World Wrestling Entertainment (WWE)’ izwi nka ’Catch’, yitabye Imana afite imyaka 71 azize guhagarara k’umutima.

Uyu mukinnyi uri mu beza muri uyu mukino, yamamaye cyane mu myaka ya 1980 na 1990, aho bivugwa ko ari we watumye uyu mukino wamamara cyane ku Isi.

Hulk Hogan yitabye Imana

Polisi ya Leta ya Florida yatangaje ko uyu mugabo yazize guhagarara k’umutima, ubwo amaraso atageraga mu bwonko neza. Yahise yihutanwa ku bitaro bya Morton Plant, byaje gutangaza ko yitabye Imana.

Hulk Hogan ni umwe mu byamamare byari bishyigikiye Donald Trump mu matira aheruka muri USA

Hulk Horgan yari azwiho kugira ukuboko kunini cyane kuko kwareshyaga na 24 cm kuri no mu byamufashaga gutsinda imikino myinshi. Uyu mugabo kandi yari icyamamare mu gukina film zitandukanye nka Rocky III, Hulk Hogan Sex Tape, Mr. Nanny n’izindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts