BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Hatangiye igeragezwa ry’ uko Bus zitazajya zirindira kuzurira muri Gare.

Mu gukomeza gushakira igisubizo ibibazo bigaragara muri service yo gutwara abantu mu modoka rusange, umugi wa Kigali uri kwiga uko Bus zitajya zirindira ko zuzura ngo zibone guhagurika muri za gare.

Ibi ni ibyatangajwe n’ Umuvugizi w’ umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya nka kimwe mu bisubizo ubuyobozi buri gushakira abatega bus.

Uyu muyobozi yatangaje ko ari uburyo bwatangiye kugeragezwa ku itariki 24 Gicurasi uyu mwaka, bakaba barahereye ku muhanda Nyabugogo-Kabuga. Hakaba hari kwifashishwa Bus icumi zikoresha amashanyarazi.

Hari kugeragezwa uko Bus zajya zihaguruka muri Gare zitagombye ko zuzura

Emma Claudine avuga ko abatwara izi Bus bafite amabwiriza ko batagomba kujya barenza iminota itatu muri Gare, baba bafite abagenzi cyangwa se batabafite.

Mu gihe ariko hari abagenzi, izi Bus zikaba bwo zisabwa gusoka muri gare zituzuye, ahubwo zifite abagenzi batarenga 63, abandi zikajyenda zibafata ku byapa. Izi Bus zikaba zitwara abagenzi guhera saa kumi n’imwe za mugitondo kugera saa yine z’ ijoro.

Uyu muvugizi w’ umugi wa Kigali, akaba yatangaje ko ibi ari mu rwego rwo gufasha abagenzi kutazajya bamara umwanya munini barindiriye imodoka haba muri za gare ndetse no ku byapa.

Zimwe muri Bus z’amashanyarazi ziri kwifashishwa muri iyi gahunda

Iri gerageza ryatangirijwe ku mudoka z’amashanyarizi kubera ko ari zo zidakoresha amafaranga menshi ariko rizakomereza no ku zindi zikoresha izindi ngufu. Nk’ uko Emma Claudine yakomeje abitangaza.

Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzasuzuma ibizava muri iri gererageza ubundi ugaheraho unoza uburyo bwo gutwara neza abagenzi kandi badategereje imodoka igihe kirekire, ku buryo umugenzi atazajya ategereza imodoka iminota irenze itanu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts