Mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’ Isi y’ amagare muri Nzeri 2025, Polisi y’ U Rwanda ishami ryo mu muhanda, ryatangaje imihanda izunganira izaba iri gukoreshwa n’ iri siganwa
Aya marushanwa yo ku rwego rw’ Isi y’Amagare ya 2025azabera mu Rwanda guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.
Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.
Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).
Abantu bava i Bugesera hari umuhanda bari gutegurirwa wo Ku Mugendo, aho bazajya bawukoresha ukabahingutsa ku Irebero kuri Canal Olympia.
Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).
Gukoresha Gare ya Kicukiro muri icyo gihe bizaba bigoye nubwo hari gutegurwa umuhanda wo ku Karambo uzajya uyihingukaho. Abashaka kujya mu mujyi rwagati ndetse na Gikondo bagirwa inama yo gukoresha umuhanda wo munsi y’ikiraro.
Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.
Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.
Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira ku mihanda izakoreshwa.
Ati “Hari imihanda izakoreshwa kandi ko izaba ifunze, abaturage nibatangire kwitegura ntibazabe nk’abatunguwe. Hari indi mihanda izakoreshwa itazabuza abantu kujya mu kazi kabo.”
“Icyo abaturage basabwa ni ukubahiriza amabwiriza bahabwa. Hari imihanda yateguwe yunganira iminini bitewe n’aho abantu berekeza. Hari ahateguwe, aho umuntu ashobora kwambukiranya umuhanda, mu gihe amagare ataratambuka, ariko ibyo ntibazabigendereho.”
Shampiona y’ isi y’ amagre igiyekubera mu Rwanda mu mwaka utaha, ni rimwe mu marushanwa y’ imikino mpuzamahanga agiye kubera mu Rwanda, nyuma ya Basket AfricaLeageu (BAL
Shampiona y’ isi y’ amagare igiye kubera mu Rwanda, ni rimwe mu marushanwa n’ ibirori mpuzamahanga rgiye kubera mu Rwanda, nyuma ya Basket AfricaLeageu (BAL), Giants of Africa, Tour D Rwanda amarushanwa atandukanye na Golf n’ ibindi. Rikaba ryitezweho gushimangira urwego rwiza rw’ u Rwanda mu mitegurire myiza no kwakira neza abarugana.