BREAKING

PolitikiUbukungu

Hahembwe ibigo byahize ibindi mu gutanga service inoze.

Kuri uyu wagatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 I Kigali kuri hotel Four points by Sheraton hatangiwe ibihembo ku bigo byahize ibindi mu gutanga service nziza ku babigana.

Ni ibihembo byiswe Service Excelence Awards, bikaba bitangwa n’ ikigo Karisimbi Events, akaba  byari ku nshuro ya munani iki gikorwa giteguwe.

Kuri iyi nshuro hakaba harahatanye ibigo bigera kuri magana atatu (300), byahatanaga mu byiciro mirongo itanu (50) bitandukanywe bitewe na buri kigo n’ urwego rwa service kibarizwamo.

Muri byose, ibigo  makumyabiri na bibiri  (22) muri byo akaba ari byo byahize ibindi, maze byegukana ibihembo

I&M Bank yahize izindi

Hatanzwe ibihembo ku kigo gitanga service cyahise ibindi mu bitanga service z’ agence zitwara abantu, igitanga serivice iz’ ubwubatsi , ikigo cya Betting ndetse n’ amabanki.

Muri Service Excelence Awards kandi ibigo byiza bitanga service za internet, ibitanga service za protocol, printing n’ ibindi byahembwe.

JESPO 2Ltd yatisndiye igihembo

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Bwana Mugisha Emmanuel umuyobozi wa Karisimbi Events akaba ari na we watangije itangwa ry’ ibi bihembo yavuze ko intego yabo ari ugushimira ku mugaragaro no gushyikiriza ibihembo ibigo bikora ibishoboka byose ngo bitange service inoze ku babigana ndetse kandi ngo akaba  ari no mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku bindi bigo bikiri inyuma mu mitangire myiza ya service ngo bibe byakwisubiraho

Winner Rwanda ni yo Betting company yahize izindi

Urutonde rw’ ibigo byahize ibindi:

  • Best Travel Agency: Dream Holiday
  • Best Real Estate Company: KTN Rwanda
  • Best Betting Company: WINNER Rwanda
  • Best Insurance Company: SANLAM ALLIAMZ
  • Best Abroad Education Agency:  MEGA Global Link
  • Best Beer importer: JESPO 2Ltd
  • Best Lottery : Inzozi Lotto
  • Best commercial Bank: I &M Bank
  • Best saloon: Alcobra Dubai
  • Best printing company: Truth Mdia
  • Best internet provider: Canal Box
  • Best Electronic supplier: M/S Computer wholesale and accessories
  • Best courier company: Sky Net
  • Best international school : Acorns International School
  • Best Agriculture service provide: YALLA YALLA
  • Best Charity organization: Nufashwa Yafashwa
  • Best Fashion boutique: Young C
  • Best Fast-food restaurant: Tic Tac
  • Best car rental company: Thousand Hills Car rental
  • Best Female host: Keza Trisky
  • Best villa hotel: Amariah Villa
  • Best protocol company: Amata Protocol

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts