Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.
Gogo akaba yaguye I Bugande mu bitaro bya Kyegera Doctors Center nibereye mu murwa mukuru w’ iki gihugu Kampala.
Umwe mu bari bahagarariye inyungu za Gogo, Bikem Uwayesu yemeje amakuru y’urupfu rwe.
Bikem yavuze ko ku wa 28 Kanama 2025 ari bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025, kibera i Mbarara.
Nyuma yo gutaramira i Mbarara, ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’itsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza.
Nyuma yo kugera i Kampala, Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko ubu burwanyi yari asanzwe abufite.
Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe kwa muganga, ariko akigerayo ahita yitaba Imana.
Gogo yari umwe mu bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda muri iki gihe, imwe mu ndirimbo ze izwi cyane akaba ari iyitwa Blood of Jesus.
Indirimbo blood of Jesus ya Gogo Gloriose