Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 50 umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Mozambique.
Igihugu cya Mozambique cyabonye ubwigenge mu 1975 nyuma y’intambara y’imyaka hafi 10 yahanganishije ingabo za Portugal yayikolonizaga ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa FRELIMO (Frente de Libertação de Moçambique).
Ubwo ubwigenge bwari bubonetse, FRELIMO yari iyobowe na Samora Machel yahindutse ishyaka, itangira kuyobora Mozambique kuva mu 1975 kugeza ubu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Gen (Rtd) Kabarebe hamwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango bahaye icyubahiro intwari zarwanye urugamba rwo kubohora Mozambique.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubutabera n’urw’umutekano, aho ibihugu byombi byifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Mu gihe Cabo Delgado yari yarashegeshwe bikomeye n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah kuva mu 2017, Leta ya Mozambique yasabye u Rwanda kuyoherereza abasirikare n’abapolisi bo kuyifasha kugarura amahoro n’umutekano.
Ubwo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bageraga muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, bashoboye kurwanya uwo mute ndetse ziwambura bice byinshi wagenzuraga muri iyi ntara
Kuri ubu kandi Ingabo z’u Rwanda zatangiye gutoza iza Mozambique kugira ngo na zo zigire ubushobozi bwo kubungabunga umutekano w’igihugu.