Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Peace Cup Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi agaragaza inyota yo gufungura amazamu hakiri kare.
Ku munota wa 13, Gasogi United yabonye kufura nziza yatewe na Arsène Kanamugire, ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu gato cyane.
Ku munota wa 25, umunyezamu wa Gasogi United Leandre Ndagijimana yakoze ubutabazi bukomeye ku mupira wari utewe na William Togui, awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Gasogi United yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu rya APR FC, aho Danny Ndikumana yazamutse acenga ageze imbere y’izamu arekura ishoti rikurwamo na ba myugariro, rijya muri koroneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri Gasogi United yakoze impinduka mu kibuga, havamo Udo Kokoete hajyamo Ebenezeri Niyigena.
N’ubundi iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles yakomeje gusatira. Ku munota wa 55, umunyezamu wa Gasogi United yasohotse nabi ku mupira, Djibril Ouattara atinda kuwubyaza umusaruro maze ba myugariro baratabara.
Ku munota wa 67, APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Gilbert Mugisha, hajyamo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.
Ku munota wa 75, Gasogi United yafunguye amazamu ku mupira Hakim Hamiss yari akuye mu kavuyo, awuha Danny Ndikumana na we awushyira kwa Ebenezeri Niyigena wahise awushyira mu izamu.
APR FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko birangira itsinzwe igitego 1-0.
Mu yindi mikino yabaye, Gorilla FC yanganyije na AS Kigali 0-0, mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0.
Undi mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kane, aho Police FC izakira Rayon Sports.









