Umuhanzikazi France Mpundu, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yamaze kugera mu cyiciro cya nyuma cya ‘Secret Story’. Yagezeyo abikesha itike yahawe na Moctar, umusore bahujwe n’urukundo muri iki kiganiro, uherutse no kumwambika impeta imbere y’abarebye gahunda yose.
Moctar ni we wabonye bwa mbere itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma nyuma yo gutsinda ikizamini cyari kigizwe no kuvumbura umubare w’ibanga. Nyuma yo kuyitsindira yahise asaba ko yahatirwa umukunzi we France, abategura irushanwa babyemera.
Aba bombi bari mu bahabwa amahirwe yo kugera kure bitewe n’uko bakomeje kwitwara muri iyi nzu. Ku rutonde rwatangajwe rw’abahatana mu majwi kugira ngo batoranywemo uzasezererwa, France na Moctar ntibarugaragayemo. Ubonye itike yo gukomeza ni Sarah wo muri Côte d’Ivoire, naho Gracy, Moussa na Joel ni bo bahatanira kutasezererwa.
Babiri muri aba batatu ni bo bazakomeza, biyongere kuri batatu bamaze kugera mu cyiciro cya nyuma, bityo babare batanu bazahatana ku wa 29 Ugushyingo 2025.
France Mpundu yambikiwe impeta na Moctar mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2025, mu gihe bari bakomeje urugendo rwabo muri ‘The Secret Story’.
Iki kiganiro gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 20h15, naho ku wa Gatandatu kigatambuka kuri CANAL+ Magic saa 22h30. Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025 hazasezererwa abandi babiri.
‘Secret Story’ ya CANAL+ Pop ikomoka ku kiganiro cyo mu Bufaransa kimaze imyaka hafi 18 gitambuka kuri shene za TF1 na RTL Plug.









