Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko amakipe 28 ari yo yemeje ko azitabira Igikombe cy’Amahoro cya 2026.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, ni bwo uru rutonde rwashyizwe hanze rugaragaraho amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, mu cya Kabiri ndetse no mu cya Gatatu.
Amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere azakina iri rushanwa ni Police FC, APR FC, Marine FC, Gasogi United, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Musanze FC, Gorilla FC, Mukura VS, Gicumbi FC, Amagaju FC, Bugesera FC, AS Muhanga, Rutsiro FC, AS Kigali na Etincelles FC.

Muri aya makipe ntabwo hagaragaramo Al Merrikh na Al Hilal SC zo muri Sudan zikina muri Shampiyona y’u Rwanda, kuko uburenganzira bwazo buzemerera gukina Rwanda Premier League gusa.
Amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yiyandikishije ni Intare FC, Nkombo FC, Unity FC, UR FC, Nyanza FC, Vision FC, Motar FC, CITY Boys, LA Jeunnesse na Muhazi United FC. Mu cya Gatatu hiyandikishije Imanzi FC na Teleos Arrows.

Igikombe cy’Amahoro cya 2026 giteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’umwaka utaha, aho amakipe azaba ahanganiye kucyambura APR FC iheruka kugitwara mu 2025 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.









