BREAKING

AmakuruImyidagaduroUbutabera

Fatakumavuta yasabiwe gufungwa imyaka icyenda

Mu rubanza aburanamo, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yasabiwe n’ Ubushinjacyaha gufungwa imyaka icyenda.

Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge n’ivangura, kuri uyu wakabiri yitabye urukiko rwa Kicukiro ngo hakomeze iburanishwa ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Fatakumavuta gufungwa imyaka icyenda

Mu rubanza rwaburanywe mu mizi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitanu ari byo gutukana mu ruhame, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024 yifashishije umuyoboro wa YouTube n’imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

Bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye mu 2023 Fatakumavuta yakoze ibiganiro bisebya umuhanzi The Ben avuga ko arira nk’umwana wabuze ibere, ko atazi kwambara, ko atazi kuririmba ndetse ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo.

Bwagaragaje kandi ko Fatakumavuta yavuze ko The Ben natamuha amafaranga ngo amusabe imbabazi azamuzimya.

Ku ivangura, bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.

Bwavuze ko Fatakumavuta kandi ngo yakoze ikiganiro gisebya Ngabo Medard (Meddy), avuga ko Meddy yanze kwemera ko yabanye n’umugore we mbere y’uko bashyingiranwa.

Fatakumavuta ubwo yagezwaga ku rukiko kuri uyu wakane.

Ku bijyanye no gutangaza amakuru y’ibihuha bwagaragaje ko ibimenyetso bishingiye ku mvugo za The Ben wagaragaje ko Fatakumavuta yagiye atangaza amakuru y’ibihuha birimo kuba yaravuze ko The Ben yabuze inkwano yo gukwa umugeni.

Icyaha cyo gutukana mu ruhame, The Ben yavuze ko Sengabo yakoze ikiganiro kimusebya ko yiriza nk’uruhinja akaba ari na Papa w’amarira

Mu gihe icyo gukangisha gusebanya hari imvugo za The Ben wagaragaje ko Fatakumavuta yagiye amukangisha kumusebya ngo amuhe amafaranga.

Ku bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rwanda Forensic Laboratory yakoze isuzuma igasanga mu mubiri wa Fatakumavuta harimo ingano ya 298 y’ ibiyobyabwenge.

Ubwo yahabwaga umwanya, uregwa Fatakumavuta yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibiganiro yakoze bishingiye ku busesenguzi ariko Ubushinjacyaha buvuga ko ubusesenguzi budatanga uburenganzira bwo gukora ibyaha.

Yagize ati “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”

Kuri raporo y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Fatakumavuta yavuze ko atayemera kuko iyo raporo ngo atayizi, atigeze akorerwa isuzuma, asaba ko yakorerwa isuzuma.

Yavuze ko yagiye asaba ko yakorerwa isuzuma ry’uko akoresha ibiyobyabwenge akiri mu Bushinjacyaha, ku iburanisha ry’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse yemeza ko n’ubu agifite ubwo bushake.

Fatakumavuta yahakanye konti ziri mu mazina ye zakoreshejwe mu gusebanya, avuga ko atari ize, ngo kuko mu myaka 15 amaze mu itangazamakuru atigeze arangwa n’imyitwarire mibi.

Yavuze ko abamureze birengagije amategeko y’itangazamakuru kuko ateganya ko iyo hakozwe inkuru itari yo umuntu afite uburenganzira bwo kuyikosoza, gusaba ko isibwa byananirana hakitabazwa Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kandi ko iyo bikorwa atari kuba agifunzwe.

Me Fatikaramu, umwe mu bunganira uregwa, yagaragaje ko ikirego cya The Ben cyari cyatanzwe n’umunyamategeko we ku wa 29 Gicurasi 2023, Fatakumavuta atabwa muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.

Yavuze ko Fatakumavuta atigeze apimwa ibiyobyabwenge na cyane ko atigeze asinya kuri raporo ya Rwanda Forensic Insititute (RFI).

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko raporo ya RFI ari nta makemwa na cyane ko yakozwe n’abaganga batatu b’inzobere kandi barahiriye gukoresha ukuri.

Yavuze ko iryo suzumwa ryakozwe ku wa 21 Ukwakira 2024 kandi ridakwiye gushidikanywaho.

Me Fatikaramu yavuze ko ibyaha uwo yunganira akurikiranyweho, ikirego cyatanzwe n’umuntu umwe ariko Ubushinjacyaha bushimangira ko bushobora gukora iperereza bubyibwirije kuko butarebera ikorwa ry’ibyaha.

Ku bijyanye n’ivangura yavuze ko adashobora kurikora kuko azi ibibi byaryo, ari Umunyarwanda kandi watojwe ku buryo azi neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibyaha bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko yabihamwa n’Urukiko, bumusabira igifungo cy’imyaka icyenda.

Uregwa, Fatakumavuta we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi bwa Diabetes. Ni mu gihe kandi Me Bayisabe Irene nawe wunganira uregwa, yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwatangaje ko umwanzuro w’ uru rubanza uzasomwa kuwa 6 Kamena 2025.

Ubwo Fatakumavuta yagezwaga ku rukiko mu Ugushyingo 2024

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB kuwa 18 Ukwakira 2024. Icyo gihe Umuvugizi wa RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga

Icyo gihe Fatakumavuta akaba yarabanje gufungirwa kuri Station ya RIB ku Kacyiru mbere y’ uko urukiko rw’ ibanze rwa Kicukiro kuwa 6 Ugushyingo uwo mwaka rutegeka ko afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo. Ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge I Mageragere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts