DJ Pius ategerejwe mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriramo n’umu DJ wo mu Bwongereza DJames.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Boston ho muri Leta ya Massachusetts ku wa 22 Werurwe 2026, kikazabera mu kabyiniro gaherereye mu nyubako yitwa ‘Encore Boston Harbor’
DJames ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki mu Bwongereza, uyu akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoranaga n’abahanzi barimo Drake na Sean Kingston mu bitaramo bizenguruka Isi bagiye bakora mu myaka ishize.
Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yakoranye n’abahanzi barimo Burna Boy, Asake, Chris Brown na Stefflon Don.
Ubwo aheruka i Kigali, Djames yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024, icyo gihe akaba yari yitabiriye igitaramo cyari cyiswe ‘Yin Yang’ yagombaga gukorera muri Mundi Center ku wa 30 Ugushyingo 2024.










