BREAKING

AmakuruPolitiki

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

Kuri uyu wagatanu tariki 29 Kanama 2025 Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ryatoreye komite nshya izayobora mu myaka itatu iri imbere, mu matora yabereye kuri Lemigo Hotel, mu nteko rusange y’iri shyirahamwe.

Aba bayobozi bashya basimbuye abari bamaze imyaka itandatu mu nshingano, amatora akaba yaranzwe no kugaragaza icyerekezo gishya cy’iterambere ry’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Abatorewe kuyobora ARJ

Dan Ngabonziza (Kigali Today) – Perezida

Uwamariya Brigitte (Radio Huguka) – Visi Perezida wa mbere

Nibakwe Edith (RadioTV10) – Visi Perezida wa kabiri

Ufitinema Remy Maurice (RBA) – Umunyamabanga

Nyirahavugimana Cecile (Radio Umucyo) – Umubitsi

Abagenzuzi b’imari ni: Mutuyeyezu Oswald (RadioTV10), Hatangimana Ange Eric (Umuseke) na Umurerwa Emma Marie (Iriba News).

Akanama nkemurampaka kayobowe na Idukunda Kayihura Emma Sabine (IGIHE), afatanyije na Didas Niyifasha*(Radio Inkoramutima) na Nadine Umuhoza (The Bridge Magazine).

Abanyamakuru ndetse na Komite Nyobozi nshya n’ icyuye igihe ya ARJ

Perezida mushya wa ARJ, Dan Ngabonziza, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere imibereho y’abanyamakuru no kubaka ihuriro rihamye.

Yagize ati: “Tuzaharanira kubaka umuryango w’abanyamakuru ufite inzego zikora neza kugira ngo uzabashe gukura. Turanateganya gushaka inkunga yo kongera ubushobozi bw’abanyamakuru kuko ari yo nkingi ya mwamba ituma dukora itangazamakuru ry’umwuga,”

Ngabonziza kandi yavuze ko umwihariko wa komite nshya ari uguteza imbere amahugurwa n’ubushobozi butuma abanyamakuru barushaho gukora kinyamwuga.

Abahagaze ni Komite nshya mu gihe abicaye ari icyuye igihe

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yashimye komite icyuye igihe, agaragaza ko imirimo ya ARJ isaba kwitanga no guha umwanya munini inshingano z’ishyirahamwe.

Yagize ati: “Muzakore cyane kugira ngo mugaragaze ko koko icyizere mwagiriwe mwari mugikwiye, muteze imbere abanyamakuru n’itangazamakuru ry’umwuga. icyiza abo musimbuye bakoze muzagikomerezeho munasumbye, aho bitagenze neza mubyigireho”

Scovia Umutesi ubanza ibumoso na Solange Ayanone Umuyobozi wa komite ya ARJ icyuye igihe

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) rimaze imyaka 30 rikora, rikaba ryaragiye rifasha abanyamakuru guhurira hamwe mu kubaka ubuvugizi, amahugurwa n’ubusabane mu mwuga. Komite nshya itorewe igihe cy’imyaka itatu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts