BREAKING

AmakuruPolitikiUbuzima

Covid 19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’ ubuzima, RBC cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda.

Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y’ amakuru amaze iminsi avuga ko Covid-19 yongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye ku isi ndetse ko kigenda kiyongera.

Prof. Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa RBC yavuze ko nyuma yo kubona ko iki cyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko RBC ikimara kubona ko hariho ubwiyongere bw’ abanduye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, hakozwe isuzuma ngo harebwe nimba nta banduye mu Rwanda.

Yavuze ko hafashwe ibipimo ku bantu ibihumbi 16, biza kugaragara ko 0,7 % byabo banduye icyorezo cya Covid-19. Ubu bakaba bari kwitabwaho ndetse igihugu cyafashe ingamba zo kugikumira.

RBC, ikaba kandi itangaza ko benshi mu basanganywe iki cyorezo ari abakunze gukora ingendo hanze y’ igihugu.

Inzobere zivuga ko ubu bwoko bwa Covid-19 buri kugaragra muri iki gihe budafite ibimenyetso bikabije nk’ ubw’ isanzwe ariko ko bufite ubushobozi bwo kwinjira byihuse mu turemangingo.

Icyorezo cya Covid -19 cyagaragaye bwa mbere mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, icyo gihe kikaba cyaribasiye Isi yose ndetse gihitana ababarirwa mu mamiliyoni ku migabane yose.                     Ni icyorezo icyo gihe cyahagaritse ubuzima mu mpande zose z’ isi kugeza ubwo hahagarikwa ingendo, ibyiswe guma rugo

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts