BREAKING

Imyidagaduro

Chorale de Kigali yakoze igitaramo kitabiriwe n’abarimo Minisitiri Nduhungire

Mu gitaramo yakoze kuri uyu wagatandatu tariki 21 Kamena 2025, Chorale de Kigali yashimishije abakitabiriye mu micurangire n’amajwi byari binogeye amatwi no ku bireba.

Ni igitaramo iyi Chorale imaze kuba ubukombe yakoreye muri Kigali Universe, kitabirwa n’ ab’ ingeri zitandukanye barimo Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga n’ ubutwererane w’ U Rwanda, Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’ u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, Uhagarariye Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi mu Rwanda Belen Calvo Uyarra n’abandi benshi.

Chorale de Kigali yagaragaje ubuhanga bwihariye mu gucurangisha ibicurangisho by’amoko atandukanye byaba ibyo mu bihe byahise ndetse no mu bya vuba, amajwi y’abagabo n’abagore agororotse n’ injyana zahagutsaga buri kanya abitabiriye iki gitaramo.

Uturutse ibumoso ni Belen Calvo uhagarariye ubumwe bw’ uburayi mu Rwanda , Antoine Anfre ambasaderi w’ U Bufaransa na Olivier Nduhungire Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga

Nk’ uko bari babirarikiye abakunzi babo kandi, muri iki gitaramo Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo irata inzoga ibigwi. Ni indirimbo bise ‘Libiamo ne lieti calici” mu Kinyarwanda bisobanuye ngo tunywere ku bikombe byuzuye ibyishimo. Ni indirimbo kandi baririmbye bafite ibirahuri birimo icyo kunywa.

Muri iki gitaramo Chorale de Kigali kandi yaririmbye Gusakara ya Nyakwigendera Yvan Buravan, Mwana w’ iwacu ya Charles Mudahinyuka, Turate Rwanda yacu n’izindi nyinshi.

Mu ijambo rye, Kenny Mugarura, uyubora Kigali Universe, yashimye cyane abitabiriye kino gitaramo ndetse by’ umwihariko Chorale de Kigali bakoranye bwa mbere, avuga ko ari ihsema.

Kenny Mugarura, Umuyobozi wa Kigali Universe ashimira abitabiriye iki gitaramo.

Naho ku ruhande rwa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, Perezida wayo, yashimiye Kigali Universe ku bw’ubufasha babahaye bakabemerera gukorera mu nyubako yabo.

Yashimiye kandi abaje muri iki gitaramo kubashyigikira abasaba kujya baza bitwaje amafaranga menshi kuko umuziki babakorera nabo kuwutegura bibahenda.

Perezida wa Chorale de Kigali , Hodari Jean Claude

Chorale de Kigali isanzwe imenyerewe mu bitaramo ngarukamwaka yise Christmas Carols ikora mu mpera z’ umwaka, igiheruka kikaba cyarabereye muri BK ARENA

Ni Chorale ifite amateka maremare ahera muri 1966 ubwo yashingwaga ahanini n’abize umuziki mu maseminari n’andi mashuri ashamikiye kuri kiliziya Gatolika. Icyo gihe ikaba yari igizwe gusa n’ab’ igitsinagabo kugeza mu 1987 ubwo hatangiraga kwinjiramo n’ab’ igitsinagore.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts