BREAKING

GospelImyidagaduro

Chorale de Kigali igeze kure imyiteguro y’ igitaramo Christmass Carols

Chorale de Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo bafite ku wa 21 Ukuboza 2025, yeretse itangazamakuru aho bageze imyiteguro bahamya ko igisigaye ari umunsi nyiri zina ubundi bagasusurutsa abakunzi babo.

Ibi ubuyobozi bwa CChorale de Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo ifite ku wa 21 Ukuboza 2025, yeretse itangazamakuru aho bageze imyiteguro ihamya ko igisigaye ari umunsi nyiri zina ubundi bagasusurutsa abakunzi babo.

Ibi ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwabigarutseho mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2025, aho bwateguje abakunzi bayo igitaramo cy’umwihariko.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yagize ati “Murabizi ntabwo turi abantu bakunze gusondeka abakunzi bacu, igitaramo turi kwitegura kizaba kiri ku rwego rwo hejuru kandi turizeza abakunzi bacu ko twiteguye bihagije.”

Ni ubutumwa yari ahuje na Bigango Valentin, Umuyobozi Wungirije wa Chorale de Kigali na we wavuze ko imyiteguro hafi ya yose yarangiye igisigaye ari itariki y’igitaramo cyane ko nyinshi mu ndirimbo bazifashisha bamaze kuzitoza.

Ati “Indirimbo zose urebye twamaze kuzitoza ubu ni ugusigiriza utuntu twa nyuma ariko mu by’ukuri ibyo kwitegura byararangiye. Abantu bagure amatike yabo kare ubundi natwe tuzabasusurutse.”

Nyuma y’imyaka ibiri bimuriye ibitaramo byabo “Christmas Carols Concert” muri BK Arena, muri uyu mwaka Chorale de Kigali yongeye kubisubiza muri Camp Kigali.

Igitaramo Christmass Carols kigiye kongera kuba

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts