BREAKING

Imyidagaduro

Canada: Eyo Fabulous yasohoye indirimbo yise Toujours

Umuhanzi w’ umunyarwanda utuye muri Canada Eyo Fabulous yashyize hanze indirimbo nshya yise Toujours, avuga ko  yakoze biturutse ku urukundo yeretswe n’ aba Latino bagiye bakunda ibihangano bye.

Eyo Fabulous ni umuhanzi utuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Québec muri village ya Victoria ville.

Mu kiganiro twagiranye ubwo yasohoraga iyi ndirimbo nshya, Eyo Fabulous yatubwiye ko  yatangaje ko kubera ubutumwa bwinshi bumugaragariza urukundo yeretswe n’abakoresha ururimi rw’ iki esipanyole biganje mu gice cy’ amajyepfo n’ icyo hagati cy’ umugabane w’ Amerika bazwi cyane nk’ abalatino.

Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agamije kongera umubare w’abakunzi b’ ibihangano bye b’abalatinI, dore ko iyi iri mu njyana ya Reggaeton ikunzwe na benshi muri ibyo bice by’ isi mu gihe nyamara uyu muhanzi asanzwe akora afrobeat.

Mu mashusho y’ iyi ndirimbo  nshya Toujours ya Eyo Fabulous akaba yarifshishijemo inkumi yitwa Marriana Chavarria, ikomoka muri ibyo bihugu by’ abalatino.

Indirimbo nshya ya Eyo Fabulous

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts