BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Byinshi kuri REMCO, uruganda rukora imbunda mu Rwanda

Benshi batunguwe no kumenya ko mu Rwanda haba hari uruganda rukora imbunda.

Ni inkuru yamenyekanye kuri benshi ubwo kuri uyu wambere tariki 19 Gicurasi 2025 hamurikwaga zimwe mu ntwaro uru ruganda rukora. Ni mu imurika riri kubera mu nama mpuzampahanga ku mutekano wa Africa, International Security Conference on Africa (ISCA) iri kubera mu Rwanda, muri Kigali Convention Center.

Rwanda Engineering Manufacturing Corporation cyangwa REMCO mu magambo ahinnye, ni uruganda rukorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri I Masoro mu karere ka Gasabo aho rukora ibikoresho bitandukanye birimo n’ imbunda.

Zimwe mu mbunda zikorwa na REMCO

REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare by’ Ingabo z’u Rwanda, RDF. Ni ibikoresho birimo ibyifashishwa n’ingabo zirwanira ku butaka, ibikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.

REMCO ikaba ikora imbunda z’ amoko atandukanye zirimo pistolet, imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n’izindi, harimo n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

Nyuma yo gutangiza ISCA, Perezida Kagame yanitabiriye imurikwa ry’ intwaro riri kuhabera
Nyuma yo gutangiza ISCA, Perezida Kagame yanitabiriye imurikwa ry’ intwaro riri kuhabera

Mu mbunda kandi uri ruganda rwa REMCO rukora harimo izo mu bwoko bwa Machine Gun nka NEGEV ULMG ndetse REMCO ikora n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

Uruganda rwa RENCO rwatangiye gukora mu 2018, rukaba rufite ububasha bwo gukora byinshi mu bice bigize izi mbunda rukora. Mu byo rutumiza hanze hakaba harimo nk’ amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) ndetse na lens. REMCO kandi ikorana na IWI, uruganda rukora imbunda rwo muri Israel.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts