BREAKING

Amakuru

Byari mu mugambi wo kwica Nangaa: Ibindi ku bisasu byaturikiye i Bukavu

Umugambi wo kwica Corneille Nangaa, Umunyamabanga wa AFC/M23, warapfubye, nyuma y’ uko igisasu cyahitanye inzirakarengane cyaturikiye mu mujyi wa Bukavu ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025. Nk’uko bitangazwa n’ ibitangazamauru bitandukanye bikorera muri Kivu y’ amajyepfo

Mu namayahuzaga ubuyboi bwa AFC/M23 I bukavu haturikijwe ibisasu

Amakuru avuga ko Tshisekedi yohereje mu ibanga inyeshyamba za Wazalendo ngo zinjire mu nama, zigamije kuyihungabanya no kwica Nangaa hamwe n’abandi bayobozi ba M23.

Uyu mugambi wabanje kumenyeshwa n’umurwanyi w’umunyekongo mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga umunsi umwe mbere y’igitero, aburira ko hari gahunda yo guteza umutekano muke no kwica abayobozi b’uyu mutwe nk’uko People TV ibikesha ikinyamakuru Kivu Today.

Mu nkuru yacyo, kino kinyamakaru kivuga ko kandi n’ubwo igisasu cyahitanye abaturage b’inzirakarengane benshi abandi bagakomereka, Nangaa n’abandi bayobozi bakuru barimo Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Benjamin Mbonimpa babashije kurokoka.

Corneil Nangaa, Umuyobozi w’ ihuriro rya AFC/M23

Umutwe wa AFC/M23 wamaganye iki gitero, ndetse wemeza ko ari icyaha cy’iterabwoba, wamagana ubunyamaswa bw’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugirira nabi abaturage.

Mu butumwa bwe,Bertrand Bisimwa , umuyobozi wa M23 yagiz ati: “Ubuyobozi bwa Tshisekedi bwashyize mu bikorwa icyari kimaze igihe gitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aho bagambiriye kwibasira abitabiriye inama ya AFC/M23,”

Igitero cy’i Bukavu kije gikurikiye ibyumweru by’ibisasu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Tshisekedi zakoreshaga utudege (drones) mu gutera ibisasu mu midugudu, amashuri, n’ibigo nderabuzima biri kure y’ahabera imirwano.

Umujyi wa Bukavu, uri ku birometero bitatu gusa uvuye ku mupaka wa Rwanda, wari uherutse kugarurwa mu buzima busanzwe, mbere y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Umutwe wa AFC/M23 mu butumwa bwayo ukaba usaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, uvuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi, bufashijwe n’abanyamahanga, busigaye bukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bugume ku butegetsi, kabone n’iyo byasaba gutsemba abaturage b’inzirakarengane.

 

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts