Butera Knowless, umwe mu bahanzi b’abagore bamaze igihe kinini bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko ari gutegura igitaramo gikomeye ateganya gukorera muri BK Arena mu mwaka wa 2027.
Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abakunzi be binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho umwe mu bamukurikira yamubajije igihe azataramira muri BK Arena. Mu gusubiza, yavuze ko iri mu myiteguro kandi rishobora kuba umwaka utaha, ati: “Hatagize ikintu gihinduka ni umwaka utaha.”
Imyaka 15 mu muziki
Butera Knowless amaze imyaka 15 mu muziki, kuko yawutangiye mu 2011, akaba ari umwe mu bahanzi b’abagore bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Yatangiye asohora album ye ya mbere yise ‘Komeza’ mu 2011, akurikiraho:
- ‘Uwo ndi we’ (2013)
- ‘Butera’ (2014)
- ‘Queens’ (2016)
- ‘Inzora’ (2021)
Izi album zamufashije gukomeza kwiyubakira izina rikomeye mu muziki.
Ubuzima bwite n’umwuga
Uretse umuziki, Butera Knowless ni umubyeyi w’abana batatu, yabyaranye na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music, inamufasha mu bikorwa bye bya muzika. Aba bombi bakoze ubukwe mu 2016.
Ibihembo n’amateka yihariye
Mu rugendo rwe rwa muzika, yegukanye ibihembo bitandukanye, harimo n’icy’ingenzi cya Primus Guma Guma Super Star yatwaye mu 2015, akaba ari we mugore rukumbi wabashije kucyegukana mbere y’uko iri rushanwa rihagarara mu 2018.









