Brig Gen Godfrey Gasana uherutse kugirwa umupilote wihariye wa Perezida, yahererekanyije ububasha na Colonel Dan Gatsinzi wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere ushinzwe ibikorwa.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Mutarama 2026, bibera ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama rishyira ku wa 25 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga yagize Brig Gen Godfrey Gasana, Umupilote wihariye wa Perezida.
Ni imirimo azajya afatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Brig Gen Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida asanzwe n’ubundi atwara indege.
Mu 2023 Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel, ni bwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Ni mu gihe Col Gatsinzi yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Mu 2025 Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.









