Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwongeye kwakira irushanwa ry’iteramakofe “Kigali Fight Night”, ryabereye i Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu, tariki 28 Werurwe 2026, rikaba ryaranzwe n’ishyaka ryinshi ry’abafana, imirwano ikomeye ndetse n’udushya twinshi twasusurukije abitabiriye.
Iri rushanwa ryateguwe na Silverback Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda (RBF), ryitabiriwe n’abakinnyi b’ababigize umwuga baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Cameroun, Tanzania, Nigeria, Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abafana benshi bari baje kwihera ijisho iri rushanwa, barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, basusurukijwe n’abahanzi barimo Riderman na Bulldog, baririmbaga hagati y’imikino.
Icyagarutsweho cyane muri iri rushanwa ni umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Umunya-Cameroun, Janvier Merlin Tamba Kwakhou, na Kivu Karume. Tamba yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda uyu mukino hakiri kare, aho yamutsinze mu gace ka mbere amukubise igipfunsi gikomeye mu mbavu bigatuma adashobora gukomeza.
Mu mikino yitabiriwe n’Abanyarwanda, Hagenimana Aimable yitwaye neza atsinda Umunye-Congo Muhindo Bahati Vianney mu mukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga, mu gihe Kazungu Frank we yegukanye intsinzi akoresheje knockout (K.O) atsinda Umunya-Uganda Rogers Kamulegeya.
Abandi bakinnyi bitwaye neza barimo Mugunge Augustin Wisomba watsinze Shetebo Bienfait, Kassa Kingbo Odilon Hans watsinze Saidi Chako, ndetse na Abderrezzak Lamrani watsinze Simion Tchetha. Hari kandi Jerry Katamba watsinze Ali Mkojani mu mukino wari ukomeye.
Mu cyiciro cy’abagore, Daniela Muleketsi Nsii yatsinze Umunya-Uganda Martha Akinyi, naho Nene Joy Ojo atsinda Zawadi Kutaka wo muri Tanzania.
Mbere y’imikino y’ababigize umwuga, hakinwe indi mikino umunani y’abatarabigize umwuga, igamije guteza imbere impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda no gutegura ejo hazaza h’umukino w’iteramakofe mu gihugu.
“Kigali Fight Night” ikomeje kwigaragaza nk’irushanwa rikomeye mu karere, rifasha mu kuzamura urwego rw’iteramakofe no guteza imbere impano nshya, mu gihe rinongera gukurura abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda no hanze yarwo.










