Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti agiye gukorera ibitamo mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’ I Burayi.
Ni ibitaramo uyu muhanzi azatangira mu mpera z’icyi cyumweru turimo, akazabisoza mu kwezi gutaha kwa Kamena 2025.

Ku ikubitiro Bosco Nshuti azataramira mu gihugu cy’ Ubufaransa ku itariki ya 17 na 18 Gicurasi. Nyuma y’aho akazakomereza mu gihugu cya Norvege kuwa 24 na 25 Gicurasi, akaba ari mbere y’ uko ataramira abo muri Suede ku itariki 31 Gicurasi uyu mwaka.
Nyuma y’ ibyo bihugu, biteganyijwe ko Bosco Nshuti azakomereza mu gihugu cya Finland mu bitaramo azahakorera ku itariki 7 ndetse no ku itariki 8 Kamena 2025.

Azongera kandi akorere ikindi gitamo muri Suede ku itari 14 na 15 Kamena, hanyuma akomereze muri Poland ku itariki 22 Kamena, ubundi asoreze urugendo rwe mu bihugu by’ uburayi ataramira abo mu gihugu cya Danemark ku wa 29 ndetse na 30 Kamena 2025.
Ubwo azaba akubutse muri uru rugendo kandi, abakunzi b’ uyu muhanzi by’ umwihariko mu Rwanda, bakaba bazaba bamutegereje mu kindi gitaramo yise Unconditional Love giteganyijwe kubera mu mugi wa Kigali kuwa 13 Nyakanga 2025.

Reba imwe mu ndirimbo za Bosco Nshuti yise Ni muri Yesu.