BREAKING

AmakuruIyobokamana

Bishop Gahima yatorewe kuyobora Inama y’ Abaprotestanti mu Rwanda

Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Conseil Protestant du Rwanda (CPR), yatoye ubuyobozi bushya buyobowe na Bishop Dr. Gahima Manasseh.
Aya matora yabereye mu Nteko Rusange y’uyu muryango uhuza amatorero 23 n’imiryango itanu ya Gikirisitu, igamije guteza imbere ubumwe n’imikoranire hagati y’amadini awugize.
Bishop Dr. Gahima Manasseh, usanzwe ari Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Gahini, yasimbuye Bishop Kayinamura Samuel wari usoje manda ebyiri yari yemerewe n’amategeko.

Dr. Bishop Gahima Manasseh ni we muyobozi mushya wa CPR

Mu bandi bayobozi batowe, Pastor Dr. Bataringaya Pascal, uyobora EPR, yagizwe Umuyobozi Wungirije wa CPR, mu gihe Uwizeyimana Beatrice wo muri ADEPR yagizwe Umubitsi w’uyu muryango.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Rev. Samuel Mutabazi, yagaragaje ko bishimiye intambwe uyu muryango umaze gutera, anashima uruhare rw’abanyamuryango bose mu gukomeza guharanira ubumwe bw’amatorero, ari na byo shingiro ry’intego zawo.
Bishop Kayinamura Samuel wari umaze imyaka umunani ayobora uyu muryango, yavuze ko yishimira ibyo bagezeho mu gihe cya manda ye, anashimira abo basimburanye, abifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya bahawe.

Bishop Kayinamura Samuel yari amaze imyaka umunani ayobora CPR

Ku ruhande rwe, Bishop Dr. Gahima Manasseh yashimiye icyizere yagiriwe, yizeza abanyamuryango ba CPR ko azakomeza gushyira imbere ubumwe, imikoranire n’iterambere ry’uyu muryango.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts