Mu cyumweru gishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya.
Ni nyuma y’ uko iyari isanzweho yari imaze guseswa nk’ uko Itegeko nshinga rya repubulika y’ rwanda ribiteganya nyuma y’ ishyirwaho rwa Minisitiri mushya w’ Intebe.
Muri Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’ Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, harimo Dr. Arakwiye Bernadette wagizwe Minisitiri mushya w’ ibidukikije.
Muri iyi nkuru tugiye kunyura mu rugendo rwa Dr. Arakwiye Bernadette mbere y’ uko yinjira muri Guverinoma.
Dr. Arakwiye mbere yo kuba Minisitiri yari amaze imyaka icyenda akorera muri World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu 2023 yari Umuyobozi muri WRI ushinzwe imishinga yo kuzahura ubutaka bwangiritse muri Afurika.
Mbere yo kujya muri WRI, yakoze ubushakakashi butandukanye ku miterere y’ubutaka bwo muri Afurika, akorana n’ikigo Conservation International kibungabunga ibidukikije muri Amerika.
Yanabaye kandi umushakashatsi wungirije mu kigo Dian Fossey Gorilla Fund International, cyita ku buzima bw’ingagi zo mu birunga mu Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Isi yakuye muri Kaminuza ya Clark muri Amerika n’ iy’ icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibidukikije yakuye muri Antioch University, ishami rya New England.