BREAKING

Imikino

Bidatuguranye benshi bagarutse mu buyobozi bwa Komite Olempike y’ U Rwanda yatowe none.

Kuri uyu wagatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, habaye amatora ya Komite nyobozi ya Komite Olempike y’ U Rwanda.
Ni amatora atasize impinduka zigaragara mu buyobozi busanzwe bw’ uru rwego cyangwa ngo atungurane ku batsindiye imyanya cyane ko benshi mu basanzwe mu myanya n’ ubundi ari bo bagiye bayigarukamo.

Ni amatora kandi yaranzwe n’ uko ku myanya myinshi yahatanirwaga hari hagiye hariho umukandida umwe cyangwa se abakandida bangana neza neza n’ umubare w’ imyanya yabaga ihatanirwa.

Ku mwanya w’ Umuyobozi mukuru wa Komite Olempike y’ U Rwanda hatowe Madame Umulinga Alice wari usanzwe ari Perezida w’Agateganyo kuva mu 2023.

Alice Umulinga yatorewe kuyobora Komite Olempike y’ U Rwanda

Mu banyamuryango 31 bagize Komite Olempike y’u Rwanda, abatemerewe gutora ni umwe kuko atari afite uruhushya rumwemerera guhagararira ishyirahamwe rye ruriho umukono wa Noteri

Umulinga Alice watorewe kuba Perezida ku majwi 50 kuri 50, ni umubyeyi w’abana batatu, usanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Mu rwego rwa siporo, yakinnye umukino wa Volleyball mu gihe kirenga imyaka 15 ndetse aracyawukina, aho ari umwe mu bakinira RRA mu mikino y’abakozi. Asanzwe kandi ari Visi Perezida w’Ihuriro rya Komite Olempike zo muri Zone V.

Ubwo yiyamamazaga, yavuze ko ibintu bine azibandaho muri manda y’imyaka ine iri imbere harimo kwigira no kunoza imikorere ya Komite Olempike aho uru rwego ruzagira ibiro byarwo, bizanakoreramo amashyirahamwe y’imikino ndetse mu gihe ubushobozi bwaboneka hakajyamo n’ibibuga.

Hari kandi ubufatanye mu iterambere rirambye, kongera uruhare rwa siporo mu iterambere ry’Abagore

Christian Gwakwaya yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Gakwaya Christian wari usanzwe ari Umubitsi.

Ni mu gihe Ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hatowe Umutoni Salama n’ ubundi wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Umutoni Salama yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa kabiri

Ku mwanya w’ umunyamabanga mukuru hatowe Kajangwe Joseph n’ ubundi wari usanganywe uwo mwanya. Ni mu gihe kandi Ku mwanya w’ Umubitsi hatowe Ganza Kevin.

Kajangwe Joseph yatorewe umwanya w’ Umunyamabanga mukuru

Abajyanama babiri batowe ni Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, wari usanzwe kuri uwo mwanya, na Ruyonza Arlette usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY.

Jean Butoyi yongeye gutorerwa kuba Umujyanama

Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bagatorwa ni Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon, Dusingizimana Thierry wo muri Rugby na Bugingo Elvis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA.

Abakandida batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bose bagatorwa ni Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST, wari usanzwemo, Kagarama Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire), na we wari usanzwemo ndetse na Nkurunziza Jean Pierre wo muri Federasiyo ya Skating.
Iyo Komite yatowe ikaba izayobora Komite Olempike y’ U Rwanda mu gihe cy’ imyaka ine.

Ganza Kevin yatorewe umwanya w’ umubitsi
Arlette Ruyonza na we yatorewe kongera kuba Umujyanama

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts