Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko wohereje itsinda ry’indorerezi mu gihugu cya Djibouti, mu rwego rwo gukurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba ku wa 10 Mata 2026.
Iri tsinda ryoherejwe ku butumire bwa Guverinoma ya Djibouti.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf, akaba yameje ubu butumwa nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Komiseri ushinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano, Ambasaderi Bankole Adeoye.
Iri tsinda riyobowe na Bernard Makuza, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaba n’uwahoze ari Perezida wa Sena.
Rigizwe kandi n’indorerezi 26 zikomoka mu bihugu 16 binyamuryango bya AU. Muri bo harimo ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Aftican Union, abahagarariye inzego zishinzwe amatora muri Afurika, abagize imiryango itegamiye kuri Leta, n’abahagarariye imiryango y’urubyiruko.

Biteganyijwe ko izi ndorerezi zizagirana ibiganiro n’inzego z’ingenzi zirebwa n’amatora muri Djibouti, harimo inzego za Leta n’izishinzwe amatora, imitwe ya politiki ndetse n’abakandida bahataniye kuyobora iki gihugu cyo mu ihembe ry’ Afurika
Bazaganira kandi n’ imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu matora.
Biteganyijwe ko ku wa 12 Mata 2026 ari bwo iri tsinda rizashyira hanze raporo yaryo y’ ibanze.
Ni raporo byitezwe ko izaba ikubiyemo imyanzuro n’inama bigamije gushimangira imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, gukorera mu mucyo, no kubahiriza amategeko mu matora yo ku mugabane wa Afurika.









