Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abakobwa batarengeje imyaka 16 yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali, nyuma yo gusoza imikino yo mu Itsinda A iri ku mwanya wa mbere.
Nubwo u Rwanda rwatsinzwe na Tunisia amanota 58-46 mu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, rwabashije kurenga icyiciro cy’amatsinda.

U Rwanda rwatangiye neza, rutsinda agace ka mbere ku manota 13-10. Amakipe yombi yagiye mu karuhuko ka nyuma y’agace ka kabiri arimo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa (26-25). Tunisia yahinduye umukino mu gace ka gatatu yatsinzemo ku manota 17-15, ikomeza gusiga u Rwanda mu gace ka kane igatsinda ku manota 16-5, bityo umukino urangira ari 58-46.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Akaliza Husina ni we watsinze amanota menshi (18), akurikirwa na Ishimwe Alpha Rebecca na Atete Ndaruhutse Laissa, bombi batsinze 13. Ku ruhande rwa Tunisia, Rihem Omri yatsinze amanota 14, Dorra Masmoudi atsinda 12 naho Ayari Ghazali atsinda 10.

Uyu mukino watumye amakipe yose yo mu Itsinda A (u Rwanda, Tunisia na Tanzania) asoza afite intsinzi imwe mu mikino ibiri. U Rwanda rwazamutse ari urwa mbere kubera ikinyuranyo cy’amanota arindwi, rukurikirwa na Tunisia ifite ikinyuranyo cy’amanota atanu, mu gihe Tanzania ifite umwenda w’amanota 12 isezerewe.
Iri rushanwa rirakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ku munsi waryo wa munani. Mu mikino itegerejwe harimo uwo mu Itsinda A ry’abahungu, aho u Rwanda ruzahura na Côte d’Ivoire guhera saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
Kugeza ubu, mu itsinda ry’abahungu, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Angola ku mukino wa mbere no gutsinda Sierra Leone mu mukino wa kabiri.